Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gen Muhoozi yahakanye ko M23 atari ibyihebe

Monday 7 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu by’umutekano akaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atabona M23 nk’umutwe w’iterabwoba nk’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibivuga.

Yeruye ko abona M23 ari umutwe uharanira uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri iki gihugu.

Ibi Gen Muhoozi yabitangaje ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022.

Abivuze mu gihe Guverinoma ya RDC yatangiye gushinja Uganda gushyigikira uyu mutwe umaze igihe uri mu mirwano n’ingabo za FARDC.

Mu busanzwe RDC ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba idashobora kugirana nawo ibiganiro ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bo bavuga ko baharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa ndetse ntibahabwe agaciro muri iki gihugu.

M23 ivuga ko yongeye kubura imirwano kuko amasezerano yagiranye na Guverinoma ya repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze yubahirizwa. Kugeza ubu M23 yamaze kwigarurira uduce dutaNdukanye turimo Bunagana, Umujyi wa Rutshuru, Ikibuga cya gisirikare cya Rumangabo.

Ku Cyumweru Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko M23 idakwiriye kurwanywa kuko ari abavandimwe.

Ati “Kuri M23 ndacyeka ari bibi kuri buri muntu kuba yarwanya aba bavandimwe bacu. Ntabwo ari ibyihebe! Bari kurwanira uburenganzira bw’Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Muhoozi atangaje ibi mu gihe ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byamaze gusaba M23 gushyira intwaro hasi no kuva mu duce yafashe ubundi ikayoboka inzira y’ibiganiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru