Mu mpera z’icyumweru gishize hasakaye amakuru atandukanye ko abarwanyi ba Wazalendo bambuye AFC/M23 igice cya Kavumu ndetse banatangaza ko bari kwitegura kwisubiza ikibuga cy’ingege cya kavumu n’ibice bigikikije, gusa AFC/M23 nayo yakomeje kugaragaza ko ifite icyo gice, ibivigwa ari ibinyoma.
Amakuru yakomeje acicikana ndetse impande zombi zerekana amashusho ko zifite site ya Kavumu kugeza nubwo Wazalendo zerekanye ko umugi ziwugendura binyuze mu nama zakoresheje harimo abaturage biganjemo urubyiruko.
Abatanze amakuru ku ruhande rwa Wazalendo bagirara bati: Umujyi wa Kavumu uri mu maboko y’Inyeshyamba za Wazalendo.
Kavumu ni umujyi w’ingenzi kubera aho uherereye hafi y’umujyi wa Bukavu kandi ukaba unafite ikibuga cy’indege aho indege zijya cyangwa ziva i Bukavu zihagarara.
Mu gufata uyu mujyi w’ingenzi, Wazalendo bateye intambwe igana ku kubohora umujyi wa Bukavu wigaruriwe n’abakora iterabwoba ba RDF.
Umujyi wa Bukavu wigeze kugotwa ku kigero cya 90% n’Inyeshyamba za Wazalendo, kandi aba barwanyi b’Abanyarwanda ba RDF basigaje inyanja gusa nk’inzira yo guhunga no gusubira mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Emmanuel birato washyizweho na AFC/M23, intara iherereyemo kavumu, yavuze ko ari ingabo zabo, AFC/M23 zigifite icyo gice.
Muri video yashyize hanze y’iminota ibiri irengaho amasegonda make, yavuze ko aribo AFC/M23 bayobora site ya Kavumu, ikibuga cy’indege ndetse n’inkengero zacyo.
Akomeza agira ati: "Nta bwoba, uyu munsi muri iki gitondo. Umujyi wa kavumu wari watatswe n’ingabo z’umwanzi, abantu bari boherejwe na Kinshasa, kugira ngo bahungabanye umutekano muri Kavumu, hanyuma ingabo zacu zarabatatanyije hanyuma ntitwahemye gukuraho izo ngabo."
Guverineri Bitaro yakomeje avuga ko bakomeje guhiga abo ba wazalendo aho bihishe hose mu nzu.

Yavuze kandi ko yatangajwe ko kumva ko hari uduce nka Kakatana harimo ba wazalendo, Kakavumo naho barimo, asaba abaturage kuba maso bakirinda ko abawazalendo baza kubahungabanyiriza umutekano mu bice byabo, yemeza ko ari za wazalendo zivanze na Interahamwe baza kubahungabanyiriza umutekano.