Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abacuruza n’Abarema isoko rya kijyambere rya Gicumbi mu karere ka Gicumbi baravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo banyagirwa kubera imireko y’iri soko yashaje ntisimbuzwe.
Aba umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu isoko riri rwagati mu mujyi wa Gicumbi, yumvise abarirema basaba ko ubuyobozi bwabubakira iri soko kugira ngo bajye bacuruza bafite umutuzo.
Bamwe mu bacuruzi twaganiye banze ko dutangaza amazina yabo, umwe tumuhaye izina rya Eric yagize ati: "Turasaba ko badukiza iyi mvura, iyo imvura iguye turanyagirwa, abacuruzi b’imyenda tubura aho duhisha imyenda, uwakugeza hano imvura yaguye wakumirwa; imireko yarashaje hano hose hajya huzura amazi bikadutera ikibazo gikomeye."
Undi twasanze arimo gucuruza ibiribwa aragira ati: "Iri soko riratura (rirava) cyane mu gihe cy’imvura, uyu mureko wose uri kureba warashize, tugira igihombo kubera imvura iba yabinyagiye, turasaba ko badusanira isoko bakarishyiramo amarigori ku buryo amazi atajya amanukira mu bicuruzwa byacu."
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko iri soko rya Gicumbi baryubatse nabi bakaba batarigeze bariha rigori zijyana amazi ndetse usibye kuba riva cyane bamwe usanga batanditse ibicuruzwa byabo hasi, cyane abacuruza inkweto,
Umuyobozi w’iri soko, Iradukunda Dieudonné yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere, bubizeza ko mu gihe cya vuba bizakorwa.
Agira ati: "Nibyo imireko amazi aruzura rikava gusa ubuyobozi bw’Akarere buzi iki kibazo, twabagejeje hano batwizeza ko mu minsi ya vuba bizakemuka, sinzi ngo niryari bizakorwa ariko batubwiye ko bazaza kubikoraho, kandi twizeye ko bizakorwa kubera ko babyizeho, ubu wenda baracyashaka inyigo yabyo."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage, maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, tumubwira ikibazo hanyuma amaze kudutega amatwi atubwira ko aza kuduhamagara nyuma asoje ibindi bikorwa yarimo.
Gusa kugeza ubwo twakoraga inkuru uyu muyobozi ntacyo yigeze adutangariza kuri iyi nkuru.
Akarere ka Gicumbi, ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru, benshi mu baturage baho ubukungu bwabo ahanini bushingiye ku buhinzi n’ubworozi kuko bafite ubutaka bwera.



















