Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Gicumbi: Hari abagore bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa mu ngo

Friday 20 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Kageyo, baravuga ko bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo aho usanga bagikubitirwa mu nzu abandi bagatukwa bakanga kubishyira ku karubanda bagahitamo kubakingira ikibaba.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, bavuga ko hari n’igihe amafaranga bakoreye umugabo aza akatumwaka twose.

Mukamusoni Eugenie yagize ati, "Abagabo bacu baracyaduhotera pe! Urumva niba navuye guca inshuro umugabo akanyaka amafaranga nakoreye, ako ni akarengane ikindi turakubitwa tukaruca tukarumira. Ubu se umutware w’urugo wamuteza RIB?"

Uyu mubyeyi akomeza agira ati, "Dutinya ko bafunga abagabo, turatekereza tuti agiye kujya gufungwa ansigire abana njyenyine, tugahitamo kubyihorera."

Nzamutuma Epiphanie nawe yagize ati, "Umugabo wanjye antuka buri munsi, mbese naragogwe; akankubita nigeze kujya kureba umunyesibo ntibyagira icyo bitanga. Ni ukuva kunywa amayoga akaza ambaza ibyo kurya kandi nta n’igicero yigeze ampa, yayajyanye mu ndaya."

Hari bamwe mu bagore bavuze ko bagifite n’ubumuga batewe n’abagabo

Umwe muri bo yagize ati, "Nigeze gukubitwa n’umugabo wanjye mara amezi 3 mu bitaro nyuma kuko nari naravunitse ukuguru ubu byamviriryemo ingaruka zikomeye; ubu sinshobora kugenda urugendo rurerure n’amaguru."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere, NZABONIMPA Emmanuel ntiyagira icyo abivugaho.

Ubwo twari tumaze kumuvugisha kuri telefoni ngendanwa yagize ati "Ndi mu muhanda ndatwaye nabonye ubutumwa bwanyu ndaza kubasubiza". Kugeza ubwobtwakoraga iyi nkuru ntacyo yifuje gutangaza.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ihamagarira abantu bose baba abagezweho n’ihohoterwa iryo ryose, abantu bahozwa ku nkeke ko bajya babivuga ntibaceceke ako kanya kugira ngo inzego zibishinzwe zijye zibikurikirana bicike.

Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye n’icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru