Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Gicumbi: Umukobwa yari yivuganye uwo atwitiye

Thursday 23 November 2023
    Yasomwe na

Mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 20 watwikishije lisansi umusore wamuteye inda ubwo yari amusanganye n’umukobwa bari bamaze amasaha macye bashyingiranywe.

Byabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira muri uyu murenge, ahagana saa 18h nk’uko amakuru y’inzego zakoze iperereza bwa mbere zabitanzemo raporo.

Raporo ivuga ko uyu mukobwa witwa Iradukunda Joyeuse (20yrs) yasuye fiance we witwa Usabyuwera Denys Snow (30yrs), asanga uwo muhungu yaraye arongoye (afite mugeni mushya w’imyaka 25yrs).

Ngo byababaje cyane ndetse birakaza Iradukunda cyane ko atwite inda y’amezi 2 y’uwo musore, ahita yikubita ajya *kugura Essence*, aragaruka ayimena mu cyumba uwo musore n’umugeni bari baryamyemo, arakongeza arabatwika.

Umusore yahiye byoroheje, umugeni ashya bikomeye (ukuboko kw’ibumoso, umugongo, n’ikirenge cy’ibumoso).

Abahiye bajyanwe kucyigo nderabuzima cya Bwisige ariko umukobwa ahise yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Dancille Mukarubayiza yabwiye abanyanakuru ko uwo mukobwa yakundanaga n’uwo musore gusa yasanze amubeshya.

Yagize ati: “Wasanga yaramenye amakuru ko yaba yarongoye agahitamo kumuhitana. Byari nimugoroba araza, ageze ku muryango yumva undi aryamanye n’umugeni we, noneho yumva basa nkaho bavugana. Yumvise ko harimo umukobwa wundi wamusimbuye ajya kugura lisansi ku mucuruzi wo mu gasanteri ka Gashirira, araza arasiraho umwambi aganisha aho uwo mukobwa yari ari. Umusore asohoka yiruka, ibirimi by’umuriro bisigarana uwo mugeni ku kirenge, mu mugongo, mu mutwe ibisuko bya meshe birashya.

Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi ubu afungiye kuri station ya polisi ya Rutare.

Gitifu yaboneyeho kwibutsa abasore kwirinda guhemuka no kubeshyabeshya abakobwa mu rukundo ndetse kandi abacuruzi bakirinda gucuruza lisansi kuko ubusanzwe igurishirizwa kuri station.

Amakuru yo ku ruhande avuga ko uwo mukobwa ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi yari yarahaye umusore amafaranga Frw 12,000 ndetse ko bajyaga baryama, anamutera inda kuko yari yaramwijeje kumuzagira umugore.

Uyu mugabo n’umugore we bahiye habura amasaha make ngo bimuke aho bari bashingiye urugo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru