Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umunya-Kenya yaguye mu isiganwa rya USA

Monday 29 August 2022
    Yasomwe na

Umukinnyi w’isiganwa ku magare w’umunyakenya, yahitanwe n’impanuka ubwo yari ari mu isiganwa rya Vermont Overland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Yaguye hasi ubwo yari ari ku muvuduko ukomeye cyane muri iri rushanwa mu mpera z’iki cyumweru gishize nk’uko byatangajwe n’ikipe ye.

Suleiman (Sule) Kangangi, w’imyaka 33, yari mu isigawa rya Vermont Overland ririmo aho bazamuka ku butumburuke bwa metero 2,130 bagacunshumuka bihuta.

Abanyakenya benshi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’akababaro ku kubura uyu mukinnyi uzwi cyane mu masiganwa y’igare muri aka karere no mu mahanga.

Kangangi azwi kandi n’abakunda umukino w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda aho yitabiriye kenshi Tour du Rwanda.

Muri iri siganwa ryo mu Rwanda, mu 2016 yabaye uwa kabiri mu ntera (étape) ya kabiri yavaga Kigali yerekeza i Karongi, mu 2017 yabaye uwa gatatu muri rusange, yabaye kandi uwa munani mu 2019.

Chris Froome, umwongereza w’icyamamare mu mukino w‘amagare wavukiye muri Kenya, yanditse kuri Twitter ati: “Incamugongo. Ibitekerezo byanjye biri ku nshuti n’umuryango wa Sule.”

Rachel Ruto, umugore wa perezida watowe muri Kenya William Ruto, avuga ko urupfu rwa Kangangi, yavuze ko umuryango mugari w’abakunda igare muri Africa y’i burasirazuba ubuze “inshuti n’intangarugero”.

Kangangi yaserukiye Kenya mu marushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo Commonwealth Games na All Africa Games.

Mu Rwanda, yari azwi n’abakunzi b’uyu mukino ‘nk’intwari’ ya Kenya yitabiriye kenshi iri siganwa, nk’uko yigeze kwitwa n’abakuriye isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Team Amani, ikipe yakiniraga, yatangaje ubutumwa kuri Instagram buvuga ngo:

“Sule ni kapiteni, inshuti, umuvandimwe wacu. Ni umubyeyi, umugabo wubatse, n’umuhungu w’umuryango. Icyuho kinini kirasigara iyo igihangage kiguye.”

Vermont Overland ni isiganwa rya 95km mu mihanda mibi iri mu misozi, nk’uko biri ku rubuga rw’abaritegura. Abasiganwa bagera kuri 900 bari bitabiriye iryabaye kuwa gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku cyumweru, Ansel Dickey, nyir’iri siganwa, yagize ati: “Vermont Overland ishegeshwe cyane n’urupfu rubabaje rwa Suleiman ‘Sule’ Kangangi”.

Yongeraho ati: “Twihanganishije umuryango we, Team Amani, n’abantu bo muri Kenya bari mu gahinda ko kumubura.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru