MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari abafite ubumuga butandukanye batengushye uwabahaye amafaranga yo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira ubucuruzi baburirwa irengero none bigiye kugira ingaruka kuri bagenzi babo.
Mu 2018 hari gahunda yigeze gutezwa imbere ya Gira Ubucuruzi aho n’abafite ubumuga batuye mu murenge wa Gitega yabagezeho, bagirirwa ikizere kubera imishinga bagaragaje bahabwa amafaranga ariko birengagiza ko basinye ko ari inguzanyo none bamwe barimutse na telefone bazikuraho.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga muri uwo murenge Muhire Albert, avuga ko byanze bikunze bizagira ingaruka kuri bagenzi babo bari kuzagerwaho n’ayo mafaranga ngo nabo bikure mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw, Muhire yavuze ko kuva mu 2015 bamaze kwakira miliyoni enye (4 000000) zaje zigenewe abacurizi muri gahunda ya Gira Ubucuruzi.
Yakomeje asobanura ko hari miliyoni imwe yahawe koperative indi ihabwa ababyeyi bafite abana bafite ubumuga nk’inguzanyo izishyurwa, andi ahabwa abantu ku giti cyabo bagaragazaga umushinga bazakora bakanishyura.
Ati "Amafaranga yageze ku basabye amafaranga ariko imbogamizi aka kanya dufite ni uko hari abantu bafashe izo nguzanyo barangije bimuka mu murenge aho bari batuye nyuma yaho n’ibikorwa byabo barabyimura bimukira mu tundi turere no mu yindi mirenge.
Ubu imbogamizi ihari ni iyo kugira ngo haboneke uburyo bwo kubakurikirana no kubishyuza kuko abenshi mu myumvire yabo bakeka ko kuba baravuye mu murenge wa Gitega bazi ko ikibazio k’inguzanyo bafashe cyarangiye."
Muhire abona icyatije umurindi cyangwa cyatumye abo bantu bumva nta gikurikirana ni uko kugeza ubu ibigo by’imari bya SACCO bitarajya mu ikoranabuhanga ngo ufashe ideni akananirwa kuryishyura ajye muri gahunda yo kumugaragaza ku zindi banki zose yahingukaho, ibyo bita CRB.
Ati "Kuri bo ni akandi kantu kabatinyutra (avantage); ubwo rero icyo dusaba ni ukugira ngo habeho ubufatanye n’imirenge yindi n’utundi turere abo bantu aho bagiye bimukira bakurikiranwe.
Turi gushaka imyirondoro yabo noneho twifashishe umurenge n’izindi nzego batwumve, bumve ko ari ikintu k’ingenzi gihangayikishije kuko nkeka ko nta yandi mafaranga ari inyuma ahubwo ayo baduhaye ni yo tugomba gukoresha tukaguriza abantu bakayagarura tugaha undi, n’abandi bazaza bikajya bigenda ukonguko."
Ayo mafaranga nk’uko uyu muyobozi abivuga yaje mu ngengo y’imari ya 2015 kugeza mu ya 2018.
Abo bafite ubumuga uko ari umunani (8) bahawe ayo mafaranga bakimuka harimo bane bazwi aho bimukiye barimo uwimukiye i Masaka mu karere ka Kicukiro, uwimukiye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali undi amanuka gato Kimisagara hakurya ya Gitega, undi nawe ajya mu murenge wa Kicukiro kandi hari n’abataramenyekana aho baherereye.
Muhire akomeza agira ati "Abo ni abimutse bajya ahandi ariko hari n’abo dufite iwacu Gitega bafite imyumvire yindi, baboney amafaranga kandi basinye koa riinguzanyo bahita bumva ngo ni amafaranga babahaye y’ubuntu kugeza aka kanya batari bagarura n’igiceri k’icumi kuri konti yacu. aho biroroshye kuko bizasaba imbaraga z’umurenge wacu, tuzabakurikirana.
Kuba batishyura ni ikibazo kandi bumva ko kuba barimutse kbumva ko byarangiye kuko urabahamagara ntibagufata, bumva mbese ko byarangiye kandi nkuko Leta itajya yambura nta n’umuntu wakambura Leta."
Abo baburiwe irengero bakimukana n’ibikorwa byabo batwaye amafaranga arenga miliyoni imwe y’inguzanyo.
Muhire avuga ko kuba abo bantu barimutse ubwabyo bitari ikibazo kuko buri wese yemerewe gukorera aho ashaka mu gihugu ahubwo kuba batari no kwishyura iyo nguzanyo bizica uruhererekane rwo kugoboka abandi mu kwihangira umurimo.


















