Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Goma: Imyigaragambyo yatwikiwemo ibendera rya America

Monday 19 February 2024
    Yasomwe na


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu bice bitandukanye mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakozwe imyigaragambyo, batwika idarapo rya Leta zunze ubumwe za America.

Ni imyigaragambyo yari yiganjemo urubyiruko, bagendaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, umubare munini muri bo bari kundera kuri za moto, banavuza amahoni menshi, ibyapa biriho amagambo atanga Ubutumwa butandukanye ko Isi itari guha amaso ibibera mu burasirazuba bwa Congo.

Aba bigaragambya mu byo bamaganaga, harimo icyo bita guceceke k’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bukomeje muri kino gihugu, ndetse no gushyigikira ingabo zabo ku rugamba zikomeje guhanganamo na M23.

Muri iyi myigaragambyo kandi, abasore bari muri bano bigaragambya, batwitse ibendera rya America, USA, nyuma y’icyo bita uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba muri kino gihugu, by’umwihariko mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibendera ry’iki gihugu, kandi ryaherukaga gutwikirwa i Kinshasa, mu yindi myigaragambyo iheruka kuhabera.

Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje, hagati ya FARDC hamwe n’abari kuyifasha bahanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ikomeje mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru