Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more

Guhera kuri uyu wa mbere tuzatangira igikorwa cyo gukingira abana bafite imyaka 12 kuzamura-MINISANTE

Sunday 21 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana bato bafite imyaka guhera kuri 12 y’amavuko nabo bagiye gutangira guhabwa urukingo rwa COVID 19.

Ni nyuma yo gukingira ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda icyorezo cya COVID-19 hagendewe ku myaka y’ubukure ndetse n’imirimo ituma abayikora bahura n’abantu benshi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima yatangaje iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ugushyingo 2021.

Yagize ati: “Guhera kuri uyu wa mbere tuzatangira igikorwa cyo gukingira abana bafite imyaka 12 kuzamura, bakazahabwa urukingo rwa COVID-19. Ntabwo hazaahyirwaho site z’aho abana bazakingirirwa, ahubwo bazakingirirwa ku mashuri.”

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gushishikariza babyeyi bafite abana bari muri icyo kigero kubafasha kubona urukingo, babasinyira urwandiko rubemerera kwikingiza.

Kuva gahunda yo gukingira abaturage COVID-19 yatangira, abasaga miliyoni 2 bamaze kukingirwa iki cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda hakingirwaga abakuze guhera ku myaka 18 kuzamura, abamaze guhabwa urukingo rwa Mbere barenga Miliyoni 5.5 mu gihe abahawe izuzuye ari Miliyoni 2.9

U Rwanda rukingiye ingimbi n’abangavu rwaba rubaye kimwe mu bihugu bike ku Isi bitaniye gukingira covid 19 abana bato nyuma yo guhetura ibyiciro by’abakuze mu gihe gito.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru