Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Amajyaruguru: Abakorera inzoga zitemewe mu rwihisho baburiwe

Wednesday 4 December 2024
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwatangaje ko bwahagurukiye bamwe mu baturage bo mu turere tugize iyi ntara bakora inzoga zitemewe mu rwihisho, ko bagiye gushakishwa.

Ni kibazo cyabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje iyi ntara n’abanyamakuru, bagaragaza ko hari ingo zo muri iyi ntara zahindutse nk’inganda zikorerwamo inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ngo zimwe ziba zikingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi.

Mu gusubiza iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice yavuze ko batazigera bihanganira abakora ibyo binyobwa cyangwa ibiribwa zitujuje ubuziranenge ngo izi zikora ibiribwa n’ibinyobwa bitujije ubuziranenge bagiye kuzigenzura by’umwihariko.

Ati: "Ubundi kugira ngo uruganda rukore harí ibyo rugomba kuba rwujuje ariko izo zikora inzoga zitemewe zidafite ibyangombwa zigikorera mu ngo zose turazihana. Icya mbere nukurwanya ubusinzi muri iyi ntara; izi nzoga rero z’inkorano zitujuje ubuziranenge tutazi uburyo zakozwe ziri mu biri gutera ibibazo mu ntara yacu, haba n’umuyobozi wihishe inyuma akazishyigikira ibyo tuzabireba, cyane cyane izi zikora ibiribwa tugomba gushyiraho umwihariko dufatanyije na Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda."

Zimwe muri izi nzoga zivugwa harimo izitwa Kunjakunja, Umutaragweja, zikorerwa mu Karere ka Burera; inzoga yitwa Magwingi, Muhenyina zikorerwa mu Karere ka Musanze,

Bamwe mu baturage baganiye na MAMA URWAGASABO bo mu Karere ka Musanze na Burera bavuga ko mu gihe ubuyobozi bwaba bukoze igenzura ryimbitse hari ingo nyinshi zafatirwamo izi nzoga zitemewe ngo kuko zikora abayobozi mu nzego z’ibanze babizi.

Muri raporo iherutse gutangaza na RGB yagaragaje ko intara y’amajyaruguru iza ku isonga mu kugira ubusinzi bukabije.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru