Mutungirehe Samuel
Perezida Kagame Paul yavuze ko hari abashobora kumva ko gutanga umusoro ari ukwitanga ariko bikwiye kumvikana ko biba bifite intego, bituma igihugu kibasha kwigira kandi mu buryo burambye.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi w’Abasora mwaka wa 2020, hashimirwa abasora bubabirije inshingano zabo neza ndetse n’abatarabyumva neza bibutswa akamaro kabyo.
Yagize ati “Byubaka igihugu, bikagiha kwigira ku buryo burambye. Kandi abakora ndetse batanga imisoro ndetse n’abo twashimiye baje hano imbere ubwo ni ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa.”
Perezida Kagame yakomeje gusaba abasora gukomeza gukora kurushaho no gukora neza.
Ati “ibyo dukora tukabyongera, tubakora neza, bikatugirira inyungu, ibyo birumvikana ko n’abandi n’ibihugu nacyo nyine kibyungukiramo muri iriya nzira.”
Yasobanuye ko imisoro ari igishoro mu bukungu bw’imibereho myiza by’u Rwanda ari none ari n’ejo hazaza.
Ati "Dufite amahirwe rero yo kugira inzego za Leta zikoresha umutungo neza zigatanga inyungu zifatika twese tubona kandi twumva arik oicyo gihe nongeraho kongera gusaba ko byanarushaho kuba byiza. Iteka ntabwo ibintu ari byiza ku buryo buhagije haba hari ibishobora gukorwa kurushaho kugira ngo dukomeze dutere imbere ndetse byashoboka vuba.”
Umukuru w’Igihugu yibukije abacuruzi n’abasora bataratanga umusoro gufatira urugero ku bashimiwe ko batanga umusoro neza.
Hashimiwe n’abasora bakoresheje EBM neza buri gihe mu byo bacuruza
Muri uyu muhango usoza ukwezi kw’abasora, hashimiye kandi n’Ikigo cy’Igihugu gikusanya imisoro RRA, ku buryo bahwitura abasora gutanga ibigenewe igihugu.


















