Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Guverinoma yemeje urupfu rwa Alain Mukurarinda

Friday 4 April 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’umunsi umwe bihwihwiswa, Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa Mukurarinda Alain Bernard, wari umuvugizi wa guverinoma wungirije.

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Imana imwakire mu bayo

Mbere yaho yabaye umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aba n’umushinjacyaha mu manza zirimo n’urwa Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari n’umuhanzi w’indirimbo zirimo n’iz’urukundo ndetse n’uw’indirimbo "Tsinda Batsinde" yamamaye yo gushimagiza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.

Muri bimwe mu biganiro bya vuba yaherukaga kugira mu itangazamakuru, harimo ku gucana umubano n’Ububiligi u Rwanda rushinja kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo mu kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo no kugira uruhare mu gutuma rufatirwa ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru