Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

HUYE: Mu ijoro ryo ku Cyumweru ibisambo byitaje intwaro za gakondo, byarakomerekeje abaturage 4

Tuesday 7 October 2025
    Yasomwe na

Muri ijoro ryo ku itariki ya 5 Mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Gitwa mu midugudu irimo Berwa na Rebero aho Bakunze kwita muri Kongo hari abaturage bavuga ko baraye batewe n’igitero cy’abagizi ba nabi bitwaje Intwaro za Gakondo bamena amazu bariba ndetse banakomeretsa abaturage.

Ni mu karere ka Huye ahazwi nko muri Kongo hakunze kumvikana abaturage bavuga ko bakorerwa urugomo n’ubugizi bwa nabi mu masaha y’ijoro abantu bagakomeretswa abandi bakamburwa utwabo, mu Ijoro ryo ku Cyumweru, igitero cy’abagizi ba nabi bitwaje Intwaro za gakondo bamena amazu bariba ndetse banakomeretsa abaturage.

Ati “Nafunguye umuryango wa Butike mbona ninjiriwe n’abantu ntazi ntarabona bafite imbaraga kandi benshi bo bahise bankubita umupanga wo mu mutwe abandi bankubita imihini”.

Undi ati “Twari turi ku irondo tujya kumva twumva umuntu yabujije umutekano, dusanga amabutike ari arayateramo amabuye mu gihe nyine turimo tumubwira tuti uri mubiki byagenze gute ahita atwataka afata mugenzi wacu turamumukiza aba amuvuyeho nanjye aranyataka ahita azana urwembe ahita ankata ijosi”.

Undi nawe yongeyeho ati “Baje bamanuka hepfo nonoho bagenda bamena ibirahure batera mu nzu amabuye usohotse bamuraza amabuye utabaye bamutema ubwo hari nuwo bahise batema agiye gutabara sinzi ko ari bunabeho kuko yari yakomeretse cyane”.

Abaturage basaba kwishinganisha kubera ko ibi byabaye si ubwambere biba kuko aka gace nubundi nta mutekano kagira bagasaba hakazwa umutekano mu buryo budasanzwe kuko ubusanzwe bw’amarondo butabasha guhangana n’ibi bisabambo.

Yagaize ati “Hari uwo batemye mu mutwe, hari uwo batemye akaboko kaboko, niyo uvuye ku kazi saa moya cyangwa saa mbiri barakwambura bakanagukomeretsa n’ejobundi hari umumama nawe bategewe aho hepfo mu ma saa kumi n ebyiri anatwite bamutera icyuma. Bikunze kubaho hari n’undi muganga duturanye nawe ubushize bamutemeye aho hepfo mu muhanda”.

Uyu muturage yongeyeho ati“Turasaba kwishinganisha kuko umutekano wa hano ntabwo yizewe kuko buri gihe nta minsi itatu yashira ujya kumva ukumva umuntu baramukomerekeje banamwambuye, turasaba ko umutekano wa hano wakazwa byana na ngombwa abapolisi n’abasirikare bakajya bafasha abaturage kuko ubusanzwe bw’irondo ntabwo bwashobora guhangana n’ibi bisambo biba byitwaje intwaro gakondo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yemeje iby’amakuru.
Yagize ati “Mwijoro ryakeye ahagana sa munani amabandi agera kuri 06 yitwaje intwaro gakondo zirimo Imihoro, Ibyuma ndetse ni bibando, yaraye ateye ku kabari gakorera munzu ya Simbarikure gaherereye mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba Akarere ka Huye bamenagura ibirahure by’inzugi abaturage bumvise urusaku batabaye abagera kuri 03 aribo Nshimiyimana Simon wimyaka 36, Mporwiki Damian w’imyaka 44 na Nizeyimana J Pierre w’imyaka 30 bakomerekeje nayo mabandi ku mutwe no ku maboko.

Police igihabwa amakuru n’abaturage yatabaye abakomeretse bahise bajyanwa kuri CHUB kugirango bitabweho byihuse”
Yongeyeho ko Police imaze gufata 4 bakekwaho urugomo, ubujura gukubita no gukomeretsa bakaba bafungiye kurI Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru