Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

HVP Gatagara/Gikondo yagaragaje imbogamizi z’abana barangije kwiga ikiciro kibanza babura aho bakomereza

Friday 27 August 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gifasha abana bafite ubumuga cya HVP Gatagara, ishami riri mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre, yatangaje ko bafite imbogamizi ikomeye y’aho bazimurira abana barangije ikiciro cy’uburezi batanga ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2021, mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’iki kigo barebera hamwe ibimaze gukorwa mu mushinga w’imyaka itatu HVP Gatagara/Gikondo urimo gushyira mu bikorwa uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ugashyirwa mu bikorwa binyuze muri Cbm.

Nteziryayo yavuze ko nkuko no mu mashuri asanzwe umwana arangiza ikiciro runaka akimukira mu kindi, abanza, ayisumbuye, kaminuza n’ayandi, no mu mashuri yihariye ku bafite ubumuga bwo mu mutwe iyo barangije porogaramu y’ikiciro kibanza babura aho bakomereza.

Ati "Mu mashuri yihariye y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bikunze kugaragara ko abenshi babona porogaramu z’amashuri abanza cyangwa se ikiciro kibanza ariko iyo bamaze gukura bagize imyaka 14, 15,... ntabwo haboneka ibyiciro byo kubafasha kandi ni ho baba bakeneye noneho kujya kugaragara ubushobozi bafite no kuba babasha kwibeshaho.

Hano iwacu (HVP Gatagara/Gikondo) ibyumba dufite ni bitandatu, dufite abana basaga 120 bahabwa serivisi hano iwacu ariko iyo turebye mu myaka ibiri iri imbere abana bamaze gukura bari ahangaha ntabwo tubona aho bazerekeza."

Yakomeje avuga ko niyo babwiye ababyeyi ko bazabasezerera ntaho babereka bazerekeza bibaca intege.

Ati "Natwe Kandi usanga ubwacu nta musaruro byaba bitugejejeho mu myaka itanu tubana n’umwana hanyuma mu mwaka wa gatandatu cyangwa uwa karindwi tukabura aho tumwerekeza."

Mu kifuzo cy’umuyobozi wa HVP Gatagara/Gikondo ni uko nabo bakubakirwa ibyumba by’amashuri bikajyana n’abarimu babyo bigafasha abana kuzagira icyo bigezaho.

Ati "Twifuza rero ko mu bikorwa byo kubaka amashuri bisanzwe bikorwa ko habaho gutekereza ishuri ryacu, kuryongerera ibyumba by’amashuri nibura nka bitandatu kugira ngo nabo bana bamaze gukura babone aho baahyirwa mu byumba bishyashya."

Uwari Uhagarariye Minisiteri y’Uburezi muri iyi nama, Kobusingye Marry, ushinzwe uburezi budaheza yabwiye itangamakuru ko izo mbogamizi bazizi kandi nkuko nabo bamaze kwemerwa nk’ishuri rifashwa na leta bazabibafashamo.

Yagize ati "Nacyumvise kandi nsanzwe nkizi, si ubwa mbere ncyumvise. Ni ikibazo kimaze iminsi ariko iri shuri ribaye ishuri buva aha, ryari mu rwego rw’ibigo byihariye.

Kuba ari ishuri rero rifite uburenganzira bwo kubona ibindi byose amashuri ya leta ahabwa kuko rifatanya na Leta ku bw’amasezerano."

Ababyeyi barerera muri iri shuri riri mu kigo cya HVP Gatagara/Gikondo bashima intera uburezi abana bahabwa bagezeho, barimo na Munyampeta Joseph, ufite umwana umaze igihe gito ahiga ariko atangiye kumuha ikizere ko ikibazo yari afite kizakira akaba yajya no mu mashuri asanzwe yigana n’abandi.

Yagize ati "Uyu mwana yari amaze igihe atavuga, mujyana kwa dogiteri, uwo dogiteri ni we wanyohereje kuri kino kigo.

Yambwiye ko afite ikibazo k’imitekerereze, kuva namugeza ahangaha harimo impinduka nyinshi kuko araza akamvugisha akagenda anankinira ibyo bigira hano."

Uyu mubyeyi asaba abandi bagenzi be bagihisha abana mu nzu kuko bavukanye ubumuga kwihutira kubageza mu bigo bibafasha kuko uko umubyeyi atindana umwana ari nako ikibazo kurushaho gukomera no gukira.

Iki kigo kivuga ko bafite abana barenga 30 bafite ikibazo cy’aho bazimukira kuko barangije ikiciro batangiriyeho mu burezi bahabwa bwihariye, bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Bitewe n’ikiciro cy’ubumuga abana biga muri iri shuri bafite, ubuyobozi bw’iki kigo bufite impungenge ko mu gihe abo bana bakomeza kubura aho bimukira bakoherezwa iwabo byatuma bibagirwa n’ibyo bamaze igihe biga bagasubira inyuma mu ntera bari bagezeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru