Urubanza rwa Muhayimana Claude rwasomewe mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa aho yabaga kuva yahunga u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uku kwezi gusoza umwaka wa 2021 uru rukiko rukaba rwaranamuhamije uruhare yagize muri Jenoside.
Ni urubanza rwamaze ibyumweru bigera kuri bitatu humvwa impande zombi, yaba uregwa n’urega.
Abanyamakuru baturutse mu Rwanda bakurikiranye urwo rubanza bavuga ko rwaranzwe no kubona uregwa, Muhayimana Claude ageraho agafatwa n’amarangamutima akarira, ikintu Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside IBUKA usanga ari nko kugerageza kwigarurira amarangamutima y’umucamanza binyuze mu mamutima z’abaturage bari aho mu rubanza.
Mu busesenguzi bwakorewe kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umunyamakuru Hakorimana Gracien, wakurikiranye urwo rubanza kugeza ku musozo yagize ati “Cyane cyane nk’ahantu yageraga ukumva afashwe n’ikiniga ararize; ubwa mbere nabimwumvanye avuga ku mubyeyi we witabye Imana akiri mutoya, ubundi yingera kubigaragaza arimo avuga ku bijyanye n’uburyo ngo yarikoye abantu ngo none icyo bamwituye ni ukumuburanisha no kumurega, ahandi yavugaga ku bintu byo kujya gusura abantu ngo muri Uganda avugamo n’abantu baje kuba abasirikare, avuga ukuntu yari abanye neza n’Abatutsi, aho nka 80% bari Abatutsi, amarira akaza. Hari abibazaga bati ariya ni amarira nya marira cyangwa ni ayo gutera impuhwe abacamanza?”
Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide, yavuze ko kuri we iyo umuntu arira haba harimo ibintu bibiri.
Ati “Icya mbere hari umuntu urira kubera ko yumva yongeye kuba umuntu agatekereza ko ibyo yakoze ari ibintu birenze, niba ari ibyo byaba ari byiza kuko icyaha cya Jenoside ni icyaha abagikora, abica abantu muri Jenoside baba barenze kuba anantu; niba rero yararize kubera ko yasubiye inyuma ibyo bamubwira akumva yuko ibyo yakoraga ari agahomamunwa, gukora Jenoside ari ibintu bibi byaba ari byiza.”
Ku mpamvu zuko Muhayimana yarize mu rukiko yitwaje ko abo yarokoye bamwituye kumuburanisha, Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide yagize ati “Njyewe uko natekereje ahubwo nabyo byagombye kugaragaza yuko yari afite ingufu, yari afite umwanya ukomeye mu gukora Jenoside. Kuko niba avuga yuko hari abo yarokoye ni ukuvuga ko yari akomeye muri Jenoside, yari afite ijambo ku Nterahamwe, ni ukuvuga ngo hari abo yashoboraga kurokora.”
Nkuranga yakomee avuga ko Muhayimana nk’umuntu watwaraga abantu akabahisha ababicaga ntibajye kubakurayo yari afite ijambo muri yo.
Ati “Buriya abavoka be baba bamubwiye uko ari bwitware, ibyo ari bukore kugira ngo azane imbamutima zishobora gutuma baturage bagira igihirahiro, babone ko baburanisha umuntu bataburanisha igikoko; kugira ngo abereke yuko ari umuntu, atari wa muntu warenze ubumuntu noneho abacengezemo izo mbamutima ze noneho igihe bazafata ikemezo bazabigendereho. Ni ibintu biga, njye niko mbyumva.”
Umunyamakuru Ruvugiro Sehene asanga n’abo Muhayimana avuga ko yahishe iwe bitari bigoranye kubageraho kuko ni muri metero nka 200 uvuye kuri sitade Gatwaro yiciweho Abatusti basaga ibihumbi 11 na Magana ane.
Ati “Urumva abantu yahishe babahishe ku karubanda, yabahishe ahantu abicanyi barebaga, bageraga nta kibazo; baranahageraga no mu rugo iwe. Bigaragare rero ko yari afite imbaraga.”
Muhayimana Claude yahamwe n’icyaha cy’Ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Uyi mugabo w’imyaka 60 yaburanaga ava iwe mbere yuko akatirwa agafungwa nubwo yahawe igihe cyo kujuririra igihano yakatiwe.















