Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hatahuwe imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi ituzuje ubuziranenge

Monday 9 July 2018
    Yasomwe na

Amaguriro ane asanzwe acuruzi imiti y’amatungo ndetse n’ikoreshwa mu buhinzi amaze gufungwa ashinjwa gucuruza imiti itemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse n’iyarengeje igihe. Imiti yafashe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni makumyabiri n’eshanu.
Hamaze no gufungwa abantu batatu bagize uruhare mu icuruzwa ry’iyo miti.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’iguhugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), batangaje ko mu bugenzuzi bakoze mu maguriro y’imiti mu matariki ya 3-6 Nyakanga 2018, ubwo bugenzuzi bugakorwa mu turere icyenda, mu maguriro 52, basanze amaguriro y’imiti 18 arimo imiti itemewe gucuruzwa mu Rwanda ndetse harimo n’ituzuje ubuziranenge.

Muri ayo maguriro, ane yahise afungwa, kimwe n’abantu batatu bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bakurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu kugira uruhare mu icuruzwa ry’iyo miti.

Peter Karake, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri RIB, Ushinzwe gukurikirana ibyaha bisanzwe n’ibishingiye ku iterabwoba, atangaza ko iryo genzura ryakozwe mu maguriro y’imiti ikoreshwa mu buhinzi hagamijwe gukangurira no guca burundu gucuruza imiti itemewe ku isoko.

Agira ati “Mu bugenzuzi twakoze twafashe imiti y’ubwoko butandatu yinjira mu gihugu kandi igacuruzwa mu buryo butemewe.
Twasanze harimo n’ituzuje ubuziranenge. Ibi byatumye mu maguriro mirongo itanu n’abiri twagenzuye, cumi n’umunani twasanganzemo imiti ituzuje ubuziranenge, ane muri yo ahita afungwa. Abakozi batatu na bo bahise bafungwa ubu barakurikiranwa.”

Igenzura ry’amaguriro ryakozwe mu turere icyenda turimo Nyarugenge, Nyanza, Ruhango, Huye, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, Nyamasheke na Rusizi. Amaguriro ane yafunzwe harimo atatu akorera mu mujyi wa Kigali n’irindi rimwe rikorera mu karere ka Huye.

Dr. Jean Claude Rukundo, Umugenzuzi w’ibikorwa by’ubworozi muri RAB, avuga ko hari imiti basanze mu maguriro yararengeje igihe ndetse hari n’iyo basanze yafapfunyitswe mu macupa atari ayayo.

Agira ati “Hari imiti twasanze mu mafarumasi imaze igihe yararengeje igihe, kuko hari iyo twasanze irengeje amezi atatu yararangiye, hari n’yari imaze umwaka yagombye kuba yaravuye ku isoko. Hari indi twasanze barayishyize mu bikoresho biriho ibyapa bigaragaza ko yemewe nyamara atari yo irimo imbere. Muri make twasanzemo n’imiti itemewe gucuruzwa mu Rwanda.”

Iri genzura ryakozwe nyuma y’uko mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo, Akagari ka Rwikino mu mudugudu wa Ndama I, hapfuye inka makumyabiri n’esheshatu (26) mu kwezi kumwe, zizize guterwa imiti y’uruvangitirane harimo n’ituzuje ubuziranenge.

Ingngo ya 598 y’igitabo cy’urwunge rw’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ugurisha cyangwa utanga ibyiganano n’ibindi bituzuje ubuziranenge ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa agasabirwa ihazabu ingana na miliyoni ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Mu bihano bihabwa abafite amaguriro y’imiti basanze harimo ibitameze neza, babanza guhabwa inama no kwihanangirizwa, hakurikiraho gufungirwa by’agateganyo, nyuma hakazabaho gufungirwa burundu.
Iyo icyaha kirimo umuganga w’amatungo we ashyikirizwa urugaga rw’abaganga b’amatungo agafatirwa icyemezo kirimo no gucibwa amande ateganywa n’itegeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru