Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Tanzania: Umuyobozi yirukanywe azira imbuga nkoranyambaga

Wednesday 24 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Jonas Afumwisye, yirukanwe ku kazi muri Leta ya Tanzania azira kwamagana ishyirwaho ry’umusoro usabwa mu kohererezanya amafaranga kuri telefone zigendanwa, uzwi nka mobile money.

Yari umuyobozi ku rwego rw’akarere mu kigo cya Tanzania cyo gutwara abagenzi muri gariyamoshi. Yemeje ko yakiriye ibaruwa yo kumwirukana, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri icyo gihugu.

Yavuze ko azajurira mu kanama k’abakozi ba leta.

Iyo baruwa ivuga ko yarenze ku itegeko rigenga abakozi ba leta ryo mu mwaka wa 2003.

Ntibiramenyekana urubuga nkoranyambaga uwo muyobozi yakoresheje, gusa ibaruwa imwirukana ivuga gusa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Afumwisye anashinjwa kwamagana ibikorwa bya leta byo gukingira, no gusebya Perezida Samia Suluhu.

Tumaini Nyamhokya, umukuru w’urugaga rurengera inyungu z’abakozi, yavuze ko uru rugaga rwamagana iyirukanwa ry’uyu mukozi kuko afite uburenganzira bwo kuvuga igitekerezo cye, nkuko bitangazwa na The Citizen.

Mu gihe cyashize, Tanzania yanenzwe kubera igabanuka ry’ubwisanzure no kwibasira abatavuga rumwe na leta.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru