Yanditswe na Scovia Mutesi
Imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN wahoze uyobowe na Paul Rusesabagina n’Umuvugizi wawo Nsabimana Callixte ’Sankara’ mu myaka ya 2018 na 2019 ndetse na 2022.
Ni abaguye my bitero byagabwe n’uyu mutwe mu bice by’Amajyepfo ashyira mu Burasirazuba bw’u Rwanda hakagwamo abantu 9, abandi benshi barakomereka ndetse n’imitungo ikangizwa.
Umuhango wo kubibuka wabereye hagati mu ishyamba rya Nyungwe, ahabereye ibi bikorwa by’iterabwoba, cyane igiheruka vuba i Nyamagabe Kitabi uyu mwaka, 2022.
Wabereye hagati mu ishyamba mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi, nko mu birometero umunani ukinjira muri Nyungwe werekeza i Rusizi.
Witabiriwe n’abantu 40 barimo abarokotse ibyo bitero ndetse n’ababiburiyemo ababo, bibuka ubwo inyeshyamba z’Umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN zatwikaga imodoka zitwara abagenzi zikica abantu muri Nyungwe mu bihe butandukanye ndetse n’ibyagabwe i Nyabimata, Rusizi na Kitabi.
Abitabiriye uyu muhango bakoze urugendo rugufi hagati mu ishyamba rya Nyungwe, mu rwego rwo kubibuka, bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ibikorwa by’iterabwobwa bya MRCD-FLN yari iyobowe na Paul Rusesabagina uri gukora igihano yakatiwe n’inkiko mu Rwanda.
Nubwo inkiko zakoze akazi kazo ko gutanga ubutabera ku bagize uruhare muri ibyo bitero, bamwe mu baje kwibuka bari bafite ibyapa bigaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko ujyanye no guhabwa indishyi z’akababaro.
Igitero giheruka cyabaye mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2022, aho batwitse Bisi ya RITCO hagapfa abantu babiri, abandi barakomereka.





















