Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Hon. Ndangiza yahawe umwanya ukomeye mu Nteko ya Commonwealth/Afurika

Thursday 21 September 2023
    Yasomwe na

Depite Ndangiza yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko ya Commonwealth muri Afurika.

Ihuriro ry’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Ishami rya Afurika, (CWP) ryatoreye Depite Ndangiza Madina usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuba Umuyobozi Mukuru waryo.

Iri huriro ryatangaje ko Depite Ndangiza yatorewe manda y’imyaka itatu izarangira mu 2026, mu matora yabereye mu nama y’abagize iri huriro yabereye ku ikoranabuhanga kuri uyu wa 20 Nzeri 2023.

Depite Ndangiza yari asanzwe ari muri Komite Nyobozi nka Member wa CWP yari igizwe n’abagore batandatu bari bayobowe na Dr. Zainab Gimba wo muri Nigeria.

Abo bagore kandi barimo Kayanga Baroda wo muri Uganda, Talita Monnakgotla wo muri Botswana, Veronica Sesay wo muri Sierra-Leone na Elma Dienda wo muri Namibia.

CWP yashyizweho igamije kubakira ubushobozi abagore baba batowe mu Nteko Zishinga Amategeko mu bihugu byabo kugira ngo bakomeze kugaragaza umusaruro wabo mu mirimo bashinzwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru