Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Hongiriya igiye gufungura ibiro byayo mu Rwanda

Wednesday 10 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Hongiriye (Hungary), Szijjártó Péter yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ibiro bya ambasaderi wacyo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano uri Hagati y’ibihugu byombi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangiraga uruzinduko arimo mu Rwanda, guhera ku mugoroba ushyira uyu munsi.

Yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’ubutwererane Hagati y’ibihugu byombi birusheho kwihuta ndetse Hongiriya ibashe guhatana neza ku isoko rya Afurika umwaka utaha izafungura ibiro biyihagarariye mu Rwanda.

Ati "Twubaha cyane uburyo u Rwanda rwakomeje gutera imbere muri iyi myaka ya vuba kandi twoshimiye kugira uruhare muri iri terambere; igihugu cyacu ni kimwe mu bifite ubukungu bufunguye ku isi, kandi turabizi ko kuza ku isoko rya Afurika bitoroshye kuko birasaba guhatana cyane.

Yakomeje agira ati ’Ikindi nshaka kubamenyesha ni uko kugira ngo turusheho kongera umuvuduko, mu ntangiriro z’ umwaka utaha i Kigali tuzafungura ibiro bihagarariye inyungu za Hongiriya mu Rwanda ariko by’umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.

Kugeza ubu Ambasade ireberera inyungu za hongiriya mu Rwanda iri i Nairobi muri Kenya.

Mu kwezi Kwa kabiri uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent nawe yagiriye uruzinduko muri Hongiriya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru