Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hongrie, yugarijwe n’igabanuka ry’abaturage, iri kugerageza kubongera isonera abagore imisoro n’inguzanyo

Monday 11 February 2019
    Yasomwe na

Minisitiri w’intebe wa Hongie yavuze ko abagore bafite abana bane cyangwa barenga bo muri iki gihugu bagiye kujya basonerwa imisoro ku nyungu mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, hagamijwe kongera umubare w’abana bavuka.

Ubwo yatangazaga iyi gahunda, minisitiri w’intebe Viktor Orban yavuze ko ari uburyo bwo kurwana kuri ejo hazaza hadashingiye ku bimukira.

Bwana Orban wo mu murongo wa politiki wo kudashaka impinduka kandi ushyize imbere abenegihugu, arwanya by’umwihariko abimukira bo mu idini rya kisilamu.
Imibare igaragaza ko abaturage ba Hongrie bagabanukaho ibihumbi 32 buri mwaka, ndetse n’abagore baho babyara abana bari ku kigero cyo hasi y’impuzandengo y’abagore bo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Muri izo ngamba leta yafashe, abamaze igihe gito bashakanye bazajya bahabwa inguzanyo nta nyungu basabwe ingana na miliyoni 10 z’ama-forint akoreshwa muri iki gihugu - ni ukuvuga angana n’ibihumbi 36 by’amadolari y’Amerika, azajya akurwaho mu gihe bagejeje ku bana batatu.

Bwana Orban yavuze ko ku "bihugu byo mu burengerazuba bw’isi [Uburayi n’Amerika]", umuti ku kibazo cy’imbyaro zirikugabanuka mu Burayi ari abimukira: "Kuri buri mwana ubura, hakwiye kubaho undi uvuka, bityo imibare izagenda neza".

Yagize ati: "Abaturage ba Hongrie bo babibona ukundi. Ntiducyeneye imibare. Ducyeneye abana b’Abanya-Hongrie".

Bwana Orban yarwanyije bikomeye abimukira, akenshi bikamuteranya n’abandi bategetsi bagenzi be bo ku mugabane w’Uburayi
Ubwo Bwana Orban yatangazaga izo ngamba, habaga indi myigaragambyo mu murwa mukuru Budapest y’abamagana ingamba za leta ye.

Abagera hafi ku 2000 bateraniye imbere y’ibiro bye, naho abandi bafunga rimwe mu mateme yo ku ruzi Danube.

Abanyamakuru bavuga ko icyo yaherewe amashyi menshi cyane kurusha ibindi muri iryo jambo rye, ari itangazwa rya gahunda ikubiyemo ingingo zirindwi yo kongera imbyaro.

Mu bindi yatangaje, harimo no gusezeranya gushinga amashuri y’incuke ibihumbi 21 mu myaka itatu iri imbere.

Impuzandengo y’abana umugore wo muri Hongrie abyara mu buzima bwe ni abana 1.45. Ibi bishyira iki gihugu munsi y’impuzandengo y’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi y’abana 1.58.

Ubufaransa ni bwo bufite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru i Burayi iri ku bana 1.96, mu gihe Espanye ari yo ifite impuzandengo iri hasi cyane y’abana 1.33 ku mugore.

Niger, mu burengerazuba bw’Afurika, ni yo ifite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru cyane kurusha ahandi ku isi, aho umugore wo muri iki gihugu aba ashobora kubyara abana 7.24 mu buzima bwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru