Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwafunze by’abagategayo Hotel Chateau Le Marara
ltangazo ryashyinzwe hanze rigira riti ’Hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 5, 20 na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga ibigo bitabyubahiriza, RDB itegetse ko ibikorwa bya Hotel Chateau Le Marara bihagarara. Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.
Guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hotel Chateau Le Marara ntiyemerewe kongera gukora. Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye. Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.
Abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu baributswa ko kugira ruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo biteganywa n’Itegeko. Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.
RDB izakomeza kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.





















