Ndayambaje Jean Calude
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Huye by’umwihariko mu murenge wa Mukura batangaza ko inyigisho bakura mu bukangurambaga bwa gahunda y’ "Ijwi ry’Umugore Agaciro Ke" zimaze gutanga umusaruro mu miryango yahoranaga amakimbirane.
"Ijwi ry’Umugore agaciro ke" ni ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe, mu ntego yo kwimakaza iterambere ry’umugore ndetse agatinyuka, akamenya agaciro ke n’uwo bashakanye n’abo babana mu muryango.
Ubu bukangurambaga bugamije ko umugore yagira ijambo mu nyabutatu yiswe, Umugore, Umuyobozi, Umubyeyi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza ubwo hakomezaga ubwo bukangurambaga mu karere ka Huye, hari imwe mu miryango yatanze ubuhamya y’uburyo mbere yari ibayeho mu makimbirane adashira ahanini bitewe n’ubusinzi, ariko kuri ubu amahoro arahinda iwabo.
Abatsinzi (Champions) bigishijwe na Pro-femmes Twese Hamwe babaye igisubizo kuri iyi miryango nkuko, Nyinawumuntu Janviere ashimangira ko mbere yasindaga cyane agendeye mu kigare cy’abandi bagore agahora arwana n’umugabo we bigera n’aho ashaka intwaro gakondo (agafuni) ko kuzicisha umugabo we.
Yagize ati "Njye n’umugabo wanjye twari tubanye mu makimbirane; kuko nahoraga buri gihe nanyoye inzoga harimo n’inzoga yitwa "cungumuntu". Ubwo rero aba babyeyi (Abatsinzi) baraje baratwegera baratuganiriza banyereka ko ibyo ndimo ntacyo byazatugezaho mpitamo guhinduka, none ubu mbanye neza n’umugabo wanjye mbikesha Pro-femmes Twese Hamwe."
Nsanzubuhoro JMV utuye mu kagali ka Rango mu murenge wa Mukura, avuga ko mbere umugore we bari bafitanye intonganya ariko nyuma y’inyigisho yahawe ubu bashyize hamwe, nta makimbirane akirangwa iwabo nyuma yo kwigishwa.
Akomeza agira ati "Umugore wanjye yazaga mu rugo yasinze nkagira igisebo, ariko abafashamyumvire bamaze kuza mu rugo bakatuganiriza ubu dufite amahoro asesuye kuko twamaze gusobanukirwa ko tugomba kuzuzanya, tugashyira hamwe kugira ngo twiteze imbere ndetse ndashimira iyi mpuzamashyirahamwe imaze kutugeza kuri byinshi kuko usibye no kutwigisha imibanire baranadufasha mu bindi bikorwa bitandukanye."
We n’umugabo wa Nyinawumuntu bavuga ko baje bagasobanukirwa ko bagomba kugira uburinganire bungana mu muryango.
Mukeshimana Mecthilde uhagarariye urwego rw’Abatsinzi (Champions) mu karere ka Huye , yavuze ko itsinda ryabo rigizwe n’abagore 20 n’abakobwa 20 batoranijwe muri buri murenge.
Akomeza agira ati "Icyo tugamije ni gutanga ubumenyi twahawe n’uyu muryango watwigishije; ikindi akenshi tuba tugamije ni ukwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango , twigiramo ubuvugizi no guharanira uburenganzira n’ibindi birimo ikarita nsuzumamikorere."
Mukeshimana akomeza avuga ko iyo umuryango runaka umaze kwigishwa nabo bagira uruhare mu kujya kwigisha abandi bigatuma ya makimbirane acika mu miryango, gusa avuga ko nk’Abatsinzi bakomeje urugamba rutoroshye rwo gukomeza gukora ubukangurambaga ndetse kuri ubu bamaze gufasha imiryango 12 mu miryango 34 yari ifite amakimbirane mu kagali ka Rango (A).

















