Umwanditsi
Ni gake wakumva ku Isi ko hari umuturage w’Intwari ukiriho ahanini bishingiye ko abantu bamenyereye kumva ko utaha intwari ukuriho, gusa u Rwanda ruracyafite Intwari zikiriho.
Bamwe mu Ntwari z’u Rwanda zikiriho barasaba abakuze gutoza abakiri bato umuco w’ubutwari mu byo kanyuramo mu buzima bwa buri munsi.
Sindayiheba Fanuel, Umuyobozi w’Umuryango w’izo Ntwari, zizwi nk’Abana b’i Nyange, Komeza Ubutwari, avuga ko abakuru bakwiye kwibuka ko ubutwari butozwa.
Agira ati: "Ubutwari buratozwa. Hari ibikorwa byiza by’ubutwari byakozwe ariko ndakangurira abakuru kudacika intege bagakomeza gutoza urubyiruko kuko ubutwari ni umuco utozwa kandi umaze gutorwa, abantu babasha kuwushyira mu bikorwa.
Ntabwo rero bakwiye gucika intege kubera bimwe mu bibazo biri hanze ahangaha, hari n’abavuga ngo urubyiruko ntirwumva, abandi bakavuga ngo urubyiruko rwibera hanze. Oya, ntabwo dukwiye gucika intege, dufite urubyiruko rwiza rubasha kumva."

Akomeza asaba abakuru kutaba ba terera iyo, bakibuka ko urubyiruko ruri mu maboko yabo.
Indi Ntwari yagize iti: "Abana banjye mbaganiriza, nkabatoza umuco wo gukunda igihugu, gukunda umurimo no ku kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ingeso mbi zatuma umuntu yangirika cyangwa akangiza abandi n’abo duturanye."

Undi nawe yagize ati: "Turi mu nzego z’ibanze no mu mirimo itandukanye, ahongaho twimakaza umuco w’Ubutwari mu kazi ka burimunsi."
Umuryango Komeza Ubutwari ugizwe n’abantu 39 bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena. Abenshi muri bo bakora mu rwego rw’uburezi.