Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

IMISORO YA TRUMP N’UMUGAMBI WO KWIGARURIRA GREENLAND BINYURANYIJE N’AMASEZERANO YA NATO

Wednesday 28 January 2026
    Yasomwe na

Ibyemezo bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byo kuzamura imisoro ku bihugu by’uburayi no gushaka kwigarurira Greenland byica ingingo ya 2 n’iya 3 z’amasezerano ya NATO.

Ingingo ya 2 isaba ibihugu bigize uyu muryango kwirinda amakimbirane mu bya politiki no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati yabyo, Gushyiraho imisoro ihanitse ku bihugu by’Uburayi bifatwa nk’ibibangamira iyo ntego.

Ingingo ya 3 yo isaba ibihugu bya NATO gukomeza no guteza imbere ubushobozi bwo kwirinda ibitero bya gisirikare. Umugambi wo kwigarurira Greenland, iki kirwa kigenzurwa na Denmark bishobora guteza umutekano mucye no guca intege ubufatanye bwa gisirikare muri NATO.

Nkuko iyi nkuru dukesha Politico ivuga ,Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yibanze cyane ku ntego yo gukomeza Amerika muri NATO mu gihe cya Trump, kugira ngo itava mu mu ryango w’ubumwe bw’Uburayi. Icyakora, iyi nzira iramushyira mu majwi kuko ishobora kumutesha izindi nshingano zo kuyobora no kurengera inyungu rusange z’umuryango wa NATO.

Ibi byose byerekana umwuka mubi uri mu mubano wa Amerika n’u Burayi, ushobora kugira ingaruka ku by’Umutekano n’ubufatanye mpuzamahanga.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru