Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ibitaro bya Gisenyi by’akarere ka Rubavu biratangaza ko mu buryo butandukanye bifite bwo gufasha abagore bashaka kuringaniza urubyaro harimo uburyo batakibona bw’agapira ko mu kuboko kagenewe abagore ariko kamara imyaka itatu (kazwi nka Jadeli y’imyaka 3), kandi ngo kakundwaga n’abagore benshi kurusha uko bakunda ubundi buryo busigaye.
Byatangajwe n’umuforomokazi ku bitaro bya Gisenyi, Ingabire Jacqueline, uhagarariye serivisi zo kuboneza urubyaro, ubwo yerekaga abanyamakuru serivisi zitandukanye baha abagore n’abagabo bashaka kuringaniza urubyaro bifashishije uburyo butandukanye bukoreshwa mu Rwanda.
Foto Samuel Mutungirehe
Ingabire yavuze ko habaho kuboneza urubyaro umugore akoresheje agapira gashyirwa mu kuboko, kaba ak’imyaka 5 n’ak’imyaka 3 ariko ako kanyuma kabuze kandi abagore benshi ariko bakundaga cyane.
Yagize ati, “Tugira n’akandi gapira k’imyaka 3 ariko ubungubu dufite ikibazo cy’uko kadahari; dufite ibura ryako mu karere ndetse no mu gihugu, ntabwo gahari, hose twarashakishije ariko bari mu buryo bwo kugira ngo bagashake kaboneke.
Baragakunda cyane abadamu (gore); abadamu impungenge bakunda kugira, impamvu nabonye bagakunda ngo ni uko ari ak’igihe gitoya. Yumva imyaka 3 akumva ni mike.”
Nubwo atasobanuye igihe utwo dupira tw’imyaka itatu twatangiye kubura ku badukeneye, yasobanuye ko bagerageza gusobanurira abagore ubundi buryo bakoresha bifashishije agapira kandi k’imyaka itanu.
Yagize ati, “Iyo umuforomo agiye kumwigisha, agiye no kumushyiriramo agapira mu kuboko ak’imyaka itatu kakabura tumwigisha Jadeli y’imyaka 5, ukamumara impungenge yuko nubwo ari imyaka 5 ariko ku mwaka wa gatatu abishatse yayihagarika tukayikuramo akongera akabyara.”
Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nabwo buvuga ko buzi ndetse bwakoreye ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.
Foto: Samuel Mutungirehe
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yagize ati, “Turabizi, bimaze n’iminsi ariko twakoze n’ubuvugizi; ntabwo biri mu karere ka Rubavu gusa biri mu gihugu hose. Ni ububiko (stocke) yarangiye y’ibyo bikoresho ndetse mu hantu bahurira hatandukanye ku rwego rw’igihugu birimo kuganirwaho uburyo iki kibazo cyakemuka.
Numva kugeza ubu tubwira abaturage kuba bakoresheje ubundi buryo buhari kuko biba byemewe, wakoresha imyaka 5 ushobora kugakuramo nyuma y’umwaka cyangwa imyaka ibiri, ushobora gukoresha ibinini; tubasaba gukoresha ubundi buryo buhari hanyuma igihe turiya dupira tuzabonekera umuntu akaba yaza nubundi bakamuhindurira bijyanye n’ikifuzo cye.”
Ku ruhande rw’abagana ibi bitaro, Nyiransigaye Beatha yabwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko yajyaga akunda gukoresha Jadeli kuko yamufashaga kuboneza urubyaro mu gihe kitarambiranye bikamurinda izindi mbogamizi.
Yagize ati "Maze kugakoresha inshuro ebyiri, imyaka itatu yarangira tutaritegura kubyara undi mwana nkagakoresha. Gusa ubu kagiye kuzarangira kuko ndabura amezi abiri, ndibaza rero uko nzakoresha ubundi buryo ntamenyereye, ntari nakoresha niba butazangiraho ingaruka bikaba byatuma nsama tutarabitegura."
Twegereye umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya igwingira, mu Kigocy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dusingize Clemence, avuga ko mu bukangurambaga bashinzwe nibigaragara ko ari ikibazo kizagezwa ku nzego zibishinzwe kikigwaho.


















