Mu birori byarimo no gutanga ibihembo mu marushanwa yiswe "Rubavu Music Awards and Talent Detection" yabaye ku nshuro ya kabiri kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, mu Karere ka Rubavu, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukunzwe cyane muri kano karere naho itsinga rya The Same Aberu, ubusanzwe risanzwe rinazwi cyane muri aya marushanwa ndetse no mu Karere ka Rubavu kubera rimaze kuba ubukombe ntiryagira n’igihembo na kimwe ritwara. Muri ibi birori habayeho n’umwanya wo gushimira (…)
Umuraperi Jay Polly amaze iminsi ibiri afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukura amenyo abiri.
Ubu, Jay Polly afungiwe muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nyuma yo gukubita umugore we.
Jay Polly yarwanye n’umugore we nyuma y’ubushyamiranye bagize bavuye mu kabari, ubugenzacyaha (…)
Umuhanzikazi Selena Gomez wahoze akundana na Justin Bieber bakaza gutandukana yifurije uyu musore ishya n’ihirwe mu rukundo rushya yatangiranye n’umunyamidelikazi witwa Hailey Baldwin aherutse kwamika impeta ndetse banitegura kurushinga.
Justin Bieber n’umukunzi we mushya.
Tariki 7 Nyakanga 2018 nibwo J.B yambitse impeta Hailey maze atanga integuza mu muryango n’abafana be ko bagiye kubona ubukwe bunogeye ijisho mu gihe kitarambiranye. Ku rundi ruhande ariko, Selena Gomez wamaze imyaka (…)
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron wari mu Burusiya ku mugoroba, yaraye atunguye abakinnyi n’abayobozi b’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa, ubwo yabasangaga mu rwambariro nyuma yo gutsinda Ububiligi igitego 1-0 bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Uyu muperezida uri mu bakundwa na benshi mu rubyiruko,yaraye asanze mu rwambariro abakinnyi abashimira akazi gakomeye baraye bakoze basezerera Ububiligi bwagaragaje ubudashyikirwa muri iyi mikino y’igikombe cy’isi iri kubera mu (…)
Saa mbili z’ijoro ku isaha ya Kigali, abakunzi ba ruhago baraba bahanze amaso umukino w’ishiraniro wa ½ cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya, uhuza u Bubiligi n’u Bufaransa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Uyu mukino wa mbere muri iki cyiciro urabera kuri Krestovsky Stadium mu Mujyi wa Saint Petersburg ni uwa 74, uhuza ibihugu byombi mu marushanwa yose.
U Bufaransa bwatsinze imikino ibiri iheruka kubuhuza n’u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi bwageze muri ½ busezereye Uruguay nyuma yo (…)
Umukino wahuzaga APR FC na Simba mu mikino ya CECAFA Kagame Cup urangiye igitego cya Kagere Meddy cyo ku munota wa nyuma kiraje nabi APR FC.
Uyu wari umukino w’akabiri kuri aya makipe yombi aherereye mu itsinda rya gatatu, APR FC ihagarariye u Rwanda yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya uyu mukino kugirango ikomeza kugira amahirwe yo kuzamuka mu itsinda irimo.
Gusa siko bigenze kuko umukino urangiye Simba istinze APR FC ibitego 2 kuri kimwe, ku munota wa 68 APR FC niyo yafunguye amazamu (…)
APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, amahirwe yo kwegukana igikombe ariyongera.
Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yari yagiye ivugwamo ibibazo byinshi by’umwuka mubi byatumye kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame ahagarikwa nyuma aza kubabarirwa ahubwo hahagarikwa abatoza barimo umukuru Ivan Minnaert n’abamwungirije, Lomami Marcel na Jeannot Witakenge byatumye kuva ku wa (…)
Mu masaha make imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2018 mu mupira w’amaguru iratangira mu Burusiya, ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino irabera ku kibuga cya Luzniki, mu mugi wa Moscow.
Umukino wa mbere wo gufungura indi ku mugaragaro, urahuza Uburusiya na Arabia Saoudite.
Abafana ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu mpande z’isi bamaze kuzura umujyi mukuru Moscow bategereje gukurikirana uko amakipe yabo azitwara. Uburusiya na Arabia Saoudite birakina saa kumi n’imwe z’umugoroba (saa (…)
Nyuma ya KCCA yo muri Uganda yatangaje ko itazitabira aya marushanwa, ikipe ya Yanga African nayo yasezeye muri iri rushanwa ivuga ko abakinnyi bayo bakeneye ikiruhuko gihagije.
Mu ibaruwa bagejeje ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, basabye ko bakurwa mu makipe agomba kwitabira CECAFA Kagame Cup kuko amatariki izakinirwaho yegeranye n’ayo izaba yitabiriraho imikino ya CAF Confederations.
Yanga African yari iri mu itsinda rya gatatu ririmo mukebe wayo Simba, ikaba isezeye (…)
Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda kubera impano yihariye afite mu muziki, Bruce Melody agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu, ku ikubitiro agiye gutaramira abo mu ntara y’Iburasirazuba muri iyi wikendi.
Mu bitaramo bizazenguruka igihugu, umuhanzi Bruce Melody uzwi mu njyana ya RnB, Danny Vumbi na Jay C bagiye guha abakunzi b’umuziki ibyishimo.
Bruce Melody yavuze ko bateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi b’umuziki bari inyuma ya Kigali kuko usanga ibitaramo (…)
Umutoza Ivan Minnaert yasabye abakinnyi be kudacika intege bagakomeza kurwanira amanota 21 asigaye kugira ngo shampiyona irangire,aho yabibukije ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Nyuma yo kunganya na Police Fc ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,Minnaert yabwiye abanyamakuru ko ataratakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse ko umukino wa APR FC ariwo abona uzagena uzatwara igikombe.
Rayon Sports isigaranye amahirwe make yo kwegukana (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

























