Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda ifunze Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, IPRC Kigali, ku ikubitiro hahise hafungwa Umuyobozi Mukuru waryo ariko kugeza ubu 12 bamaze gutabwa muri yombi. Ni mugihe ikirego cyaahyikirijwe ubushinjacyaha.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu: byo kunyereza umutungo, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubujura, byakorewe muri IPRC Kigali.
Bakurikiranyweho kandi ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.
Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikiresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko mu bantu 12 bamaze gufungwa, harimo abayobozi n’abakozi ba IPRC, abashizwe kurinda ikigo n’abacuruzi.
Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri, ari nabwo buzayiregera urukiko.
Dr Murangira yasabye abantu bose bafite mu nshingano gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, kubyitaho.
Yakomeje ati "Buri muntu ufite ishingano zo gucunga umutungo arasabwa kuwucunga neza, akirinda kuwunyereza. Ubundi butumwa turabugenera abacuruzi bagura ibintu by’ibijurano babyita imari, turababwira ko ari inshingano zabo kumenya niba ibyo baguze byibwe cyagwa bitibwe, kuko kudashishoza havamo ingaruka zo gufungwa cyangwa se no gutakaza amafaranga uba watakaje kuri ibyo bintu ubigura."
Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugene, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo bihanwa n’itegegeko ryo kurwanya ruswa, riteganya igifungo kitari musi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutunga wanyerejwe.
Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoreshwa inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Icyaha cyo kiwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri, n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw.