Ndayambaje Jean Claude
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 kuri sitade Amahoro i Remera hagiye kubera umukino wa gicuti ngaruka mwaka uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports witiriwe "Rayon sports Day" biteganijwe ko uzitabirwa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Uyu mukino niwo wa Mbere ugiye kwitabirwa n’abafana kuko abasaga ibihumbi 8000 bazabasha kwinjira muri stade kuva bakumirwa Ku bibuga bitewe n’icyorezo cya Covid-19 muri 2020, uyu mukino kandi wateguwe na Rayon Sports bakunze kwita Gikundiro.
Uyu munsi w’aba-Reyons ugiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko wari uheruka kubaho muri mwaka wa 2019 ubwo batsinze Gasogi united ibitego 3-1 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri ubu bakaba bagiye gukina na Kiyovu Sports cyane ko aya makipe afite ibigwi muri ruhago y’u Rwanda.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko bateganya kuzakira abantu ibihumbi 8000 kuri sitade Amahoro.
Yagize ati “Umukino uzitabirwa n’abafana bagera ku 8000 bikingije COVID-19 kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.
Nkurunziza yasobanue ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira kugeza ubu bitaremezwa.
Uyu mukino kandi uzitabirwa n’ibyamamare by’bahanzi batandukanye barimo , Riderman, Queen Cha, Eric Senderi international , Samphony Banda na Khalifan.
Uyu mukino ukaba ugiye kuba mu rwego rwo kugerageza uburyo abafana bazajya bitwara ku bibuga nyuma yaho bakomorewe kuzinjira ku bibuga gushyigikira amakipe yabo akaba ariyo mpamvu byahuje n’uyu munsi wa Rayon sports Day.
Ikindi abashaka kuzakurikira uyu mukino bamenya nuko bagomba kuzaba barikingije Covid-19 ndetse bakazaba bafite ibisubizo bitarengeje masaha 48 bigaragara ko nta COVID-19 bafite.
















