Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ikirangiririre mu gukina, kwandika no kuyobora filime cyane cyane iz’impinde, Ghattamaneni Siva Rama Krishna Murthy wamamaye nka Krishna yitabye Imana ku myaka 79 azize umutima.
Ni inkuru yashenguye benshi ubwo urupfu rwe rwamenyekanaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Ugushyingo 2022, aho yapfuye azize indwara z’umutima.
Amakuru dukesha Umuseke avuga ko, kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ugushyingo nibwo Krishna yafashwe n’umutima yihutanwa kwa muganga mu ivuriro rimwe ryo mu mujyi wa Hyderabad, aho abaganga bakoze ibishoboka ngo batabare ubuzima bwe ariko biba iby’ubusa.
Krishna yari aherutse gupfusha umugore we wa mbere Indira Devi, aho yitabye Imana mu kwezi kwa Nzeri tariki 28, ni nyuma yo gupfusha umugore we wa kabiri mu 2019, nawe wari umukinnyikazi wa filime, Vijaya Nirmala.
Krishna yakinnye muri filime zirenga 350, nyinshi zakunzwe zirimo nka Gudachari 116, Lakshimi Nivasam, Manchi Kutumbam, Vichitra Kutumbam, Devadasu, Bhale Krishnudu na Guru Sishyulu.
Ibyamamare mu gukina filime cyane cyane mu Buhinde nka Rajinikanth, Nagarajuna, Kamal Haasan, Allu Arjun, Samantha Ruth Prabhu n’abandi ,bakaba bihanganishije umuryango mugari w’uruganda rwa cinema muri iki gihugu, nyuma yo gutakaza uwagize uruhare mu gushyira ibuye muri uru ruganda.
Umuhango wo gusezera kuri Krishna ukaba uraza kurangira ku wa 16 Ugushyingo, aho azagusezerwaho bwa nyuma.




















