Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ubwumvikane bwabo bwo gutandukana burundu kwa Nemeye Platini na Ingabire Olivia.
Aba bari baherutse gusaba Urukiko ko rwakwemeza gatanya barusabye, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021 ubwo bemeranyaga kubana uko babyiyemeje bakabyemereza imbere y’amategeko.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubwumvikane bwabo, rwemeza ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye.
Ikindi Urukiko rwemeje ni uko Platini na Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.
Urukiko rwemeje ko umutungo utimukanwwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu byagabanywe mu bwumvikane.
Urukiko rwemeje ko umutungo utimukanwwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu byagabanywe mu bwumvikane.
Ku rundi ruhande Urukiko rwemeje ko inzu bari bafitanye mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera iguma ari iya Platini ndetse igomba guhita imwandikwaho wenyine.
Urukiko rwibukije ababuranyi ko ibyo bumvikanye bigomba guhita bishyirwa mu ngiro bahereye umunsi urubanza rwaciriweho ndetse rutegeka ko iki cyemezo gihita gishyirwaho inyandiko mpuruza.
Ikindi Urukiko rwibukije ababuranyi ni uko iki cyemezo kitajuririrwa.
Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P niwe witabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021.