Thursday . 26 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 December » Ntabwo bidutera ipfunwe - Mayor Mulindwa ku isoko rimaze imyaka 14 ritaruzura – read more
  • 25 December » Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera – read more
  • 24 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 December » DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero – read more
  • 23 December » Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF – read more

Umuhanzi Celine Dion arembejwe n’indwara idakira

Friday 9 December 2022
    Yasomwe na

Umuhanzikazi wakanyujijeho ku Isi mu kugira ijwi rihogoza n’indirimbo zakunzwe na benshi, Celine Dion yatangaje ko arembejwe n’indwara idakira ituma atakibasha gufungura ijwi ngo asaze agihogoza abakunzi be.

Uyu muhanzikazi ufita amaraso y’Abafaransa na Canada, yabwiye abakunzi be bagera ku miliyoni 5.2 bamukwirikira ku rubuga rwa Instagram ko iyo ndwara ituma adashobora kugenzura ikoreshwa ry’imitsi ye, aho ishobora kugagara cyangwa ikanyeganyega.

Iyi ndwara kandi ituma adashobora gutambuka neza cyangwa kuririrmba, ibyo bikaba byateye ikibazo cyuko atakigiye mu bitaramo yari yarateganije ku mugabane w’Uburaya mu mwaka uzaza.

Celine Dion avuga ko amaze ‘igihe kire kire anigana n’iyo ndwara’.

Uyu mugore w’imyaka 54 agira ati: "Kandi bisigaye bigoye kuri njye guhangana n’ ibibazo mfite cyangwa kuvuga ibyo naciyemwo byose."

Yongeye ko ‘yasuzumwe indwara ituma imitsi ye nsozabwenge idakora nk’uko bisanzwe, ari nayo bita ‘stiff person syndrome’, ifata abantu ku rugero rutari hejuru y’umwe kuri miliyoni (0.0001%)

Avuga ko iyo ndwara imutera ibibazo igihe arimo gutambuka kandi itamukundira gukoresha imirya y’umuhogo kugira ngo aririmbe nk’uko yamye.

Ati: "Birambabaza kubabwira ko ibi bisobanura ko ntakije mu bitaramo nari narateganije kuva mu kwezi kwa kabiri”.

Mu 2014, Celine Dion, yahawe agashimwe ka Oscar ku ndirimbo ‘My Heart Will Go On’ yabaye inziza kurusha izindi.

Yavuze ko agiye kuba arahagaritse umwuga we wo kuririmba mu gihe atamenyesheje iherezo, kugira ngo yiteho umugabo we Rene Angelil yari afite indwara ya Cancer.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru