Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Marburg mu Rwanda: Abanduye bageze kuri 26

Sunday 29 September 2024
    Yasomwe na

Minisuteri y’Ubuzima imaze gutangaza andi makuru ko abantu batandatu ari bo bamaze guhitanwa na Virusi ya Marburg mu Rwanda.

Ni nyuma y’umunsi umwe, tariki ya 28 Nzeri 2024, iyi Minisiteri itangaje ko mu Rwanda habonetse icyorezo cya Marburg giterwa n’umururi mwinshi, kikaba kimaze guhitana abantu 6.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko abanduye bose ari 26, abakirimo kuvurwa bakaba ari 20. Igikorwa cyo gushakisha no gupima abahuye n’abarwayi nacyo kikaba gikomeje.

Abo 26 bamaze kuboneka ko banduye ni abavuye mu basaga 300, bashobora no kwiyongera kuko hakomeje gupimwa abandi.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kubera icyorezo cya Marburg kuko cyo kitandurira mu mwuka nk’uko byagenze kuri COVID-19.

Avuga ko iyi ndwara ku rundi ruhande yica ku kigero cyo hejuru, ni ukuvuga hagati ya 28% na 90% ku bantu yafashe ibahitana.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ikimara kubona ubukana bw’icyorezi cya Marburg ku butaka bw’u Rwanda n’umuvuduko gisanzwe cyanduriraho n’uwo cyiciraho abo cyafashe yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru