Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), gitangaza ko mu Rwanda hari ihohoterwa rikorerwa umugore ryitwaje amategeko, aho umugore ubana n’umugabo batarasezeranye iyo bagiye gutandukana wa mugore ntacyo ahabwa, amategeko akamusaba ko ategereza gusa ko uwo mugabo abanza gushaka byemewe n’amategeko.
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), Me. Umulisa Husna Vestine, avuga ko sosiyete nyarwanda ifite ikibazo cy’imibanire hagati y’ababana nk’umugore aho avutswa uburenganzira bwe mu gihe amaze igihe kirekire yitwa umugore w’umugabo runaka nyamara mu gihe batandukanye usanga agiye nta kintu ahawe mu mitungo yose bashakanye.
Ati "Abakora ibyo mu by’ukuri nagira ngo mbatangarize ko barimo guhohotera umugore; barimo baramuhohotera cyane kuko hari n’itegeko rimurenganura, Gender Based-Violence (GBV) ingingo ya 39, iravuga ngo ’Umwe mu bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko iyo bagiye gutana bagabana umutungo bashakanye’.
Akomeza avuga ko amategeko ayirengagiza kuko mu itegeko ry’izungura ho ntabwo ariko bivuga.
Ati "Iyo ngingo rero twasabaga ko yasobanuka neza, ikavugwa neza mu buryo bufasha no korohereza umugore wabanaga n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko.
"Turimo turakora ubuvugizi, twatanze ikirego ku rukiko rw’ikirenga ariko ntabwo twari twagera ku cyo twifuza n’icyo abanyarwanda bari muri ibyo byiciro barimo guharanira.
"Twatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga badusubiza ko iyo ngingo itavugururwa ariko turacyaganira n’inzego zibishinzwe, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Ikigo cyo kuvugurura amategeko (LRC) kugira NGO bite kuri iyo ngingo ya 39 agaka ka 2.
Kuko ni ikibazo; murabizi neza ko gusezerana n’undi ni uburenganzira bw’umuntu, njye nkundana nawe, nifuza kubana nawe twumvikana uburyo ki tuzabana n’uburyo ki tuzacunga umutungo wanjye nawe ariko mu by’ukuri abagiye mu nzira yo kutubahiriza kujya gusezerana mu butegetsi, usanga iyo atandukanye umugore ahagwa kuko murabizi umugore nta kintu azana mu rugo, iyo rero hajemo kugabana nta kintu agabana."
Me. Umulisa akomeza agira ati "Rero twasabaga yuko iyo ngingo ya 39 yavugururwa cyangwa se bakareba ko byajya mu itegeko ry’izungura."
Hari uburyo Ikigo GLIHD cyifuza byakorwamo; Me. Umulisa arabisobanura.
"Ni ukivuga ngo twebwe twifuzaga yuko iyo ngingo yavugururwa, ikavuga yuko ’Umugabo n’Umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko iyo batandukanye bagabana ibyo bashakanye’, kuruta gushyiramo akantu kavuga ngo ’Iyo umwe agiye gushaka’ [...] Ese iyo umwe agiye gushaka ko n’ubundi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko; iyo ugiye gushaka icyo bivuze ni uko utangazwa ku murenge ko ugiye gushaka, hakabaho n’amasszerano y’irangamimerere. Ubwo rero ibyo bitakozwe ukagana inzira nk’iyo wabanagamo na wa wundi wa mbere umugore cyangwa umugabo bategereza igihe umwe muri bo azatangaza ko agiye gushaka. Twumvaga rero akongako kavugururwa bikagaragara, bikanumvikana neza."
Ikibazo cy’abagore batabwa n’abagabo babo bagahindukira bakajya gushaka abandi bagore mu buryo bwemewe n’amategeko giherutse kwigaragaza cyane mu mwaka ushize wa 2021 aho bamwe bahitagamo kujya gutambamira isezerana rikorerwa mu rusengero kakerekana ko nyamugabo asize urubyaro ahandi atakemuye by’abana yabyaye akabatana na nyina bonyine nta n’indezo.















