MUTUNGIREHE Samuel
Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, Umutesi Christine, yahize abandi ku rwego rw’igihugu, ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu wabaye tariki ya 5 Ukwakira 2020.
Uyu mukobwa akomoka mu karere ka Nyaruguru, yigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge ruherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango aho amaze imyaka 3 yigisha amasomo y’ubumenyi, azwi nka siyansi mu mwaka wa kane.
Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umwalimu w’Indashyikirwa mu barimu bigisha mu mashuri abanza, Umutesi Christine yavuze ibanga ryatumye muri ibi bihe bya coronavirusi amashuri ahagarara we atahagaze gukora umwuga we akunda.
Yagize ati, “Ntegura amasomo yanjye nifashishije ikoranabuhanga, namara kuyategura nkashyira link (umurongo) ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abana, ababyeyi n’abarimu. Iyo bafunguye ndabibona, ku buryo akenshi baba bari hagati ya 80 n’abantu 100.”
Yakomeje avuga ko iyo bamaze kwiga, ashyiraho ibibazo by’imyitozo, umaze kubikora imashini ikamukosora kuko aba yayihaye ibisubizo. Iyo imaze kumwereka amanota ye inamwereka ibisubizo ibyo bisubizo.
Iryo koranabuhanga ryo kwifashisha urubuga nkoranyambaga rwa yutube, Umutesi avuga ko ngo bumwereka abamukurikira, kandi iyo babaye bake arabahamagara, abatakoze imyitozo akabaza ababyeyi yasanga hari isomo ritumvikanye akarisubiramo.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge, Nsanzimana jean Bosco yabwiye ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw ko ikintu uwo mwalimukazi azwiho kimugaragaza ari umwete, “kwinyakura”.
Ati “Uyu mwaka ni uwa gatatu arimo yigisha; imyitwarire ye ni nta makemwa, ni myiza nta kibazo rwose, imibanire n’abandi nta kibazo, imikorere nta kibazo.
Arangwa no kwitabira n’umuhate; icyo agambiriye aragikora, ubona yinyakura, urabona ko aracyari n’umujene, arinyakura nt abya bindi byo kwiganda ngo umuntu akore buke buke kandi noneho ikinini kirimo ni uko akora yibwirije.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri ibi bihe bya Corona ari nabwo Umutesi yakoze cyane; ati “Muri ibi bihe bya Corona nibwo yakoze cyane kuko yakoreshaga ikoranabuhanga akorana n’abana.”
Yongeyeho ko kuri iki kigo ari nawe mukobwa wenyine uhasigaye kuko mugenzi we w’umukobwa bagendanaga cyane nawe yashatse muri iki gihe cya COVID-19 abandi bakaba ari abagore.
Abandi barimu ngo hari ibyo bamwigiraho, Nsanzimana ati “N’ab’abagabo bamwigiraho, ntabwo ari ab’igitsina gore gusa, buriya uko byagenda kose kuba yarabaye indashyikirwa kandi ari na muto kuri twebwe biragaragara ko abantu bakuru bamwigiraho kugira ngo bagire urwego runaka bageraho kandi mu buryo bwo kwigiranaho mu bwarimu tuzajya tumuha ijambo abagire inama. Buriya umuntu w’Indashykirwa ntaba ari umuntu woroshye, tuzajya tumwifashisha mu bintu byinshi.”
Usibye kwigisha kandi, Umutesi Christine yafashije abana baba bandagaye muri ibi bihe batajya ku ishuri, maze abamenyereza korora inkwavu, ku buryo ubu hari izisaga 65 ziri mu bana. Ateganya ko amashuri natangira azabaha n’inkoko.
Umutesi Christine yahembwe moto nshya yo kujya imufasha kugera ku ishuri aho yigisha no ku ishuri aho yatangiye kwiga kaminuza kugira ngo agire ubumenyi bwisumbuye.
SINAMENYE Albert nawe wigisha ku ishuri ryisumbuye rya Rukomo secondary mu karere ka Nyagatare nawe yahize abarimu bigisha muri icyo kiciro
Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB, Dr Ndayambaje Irene’e, avuga ko REB yishimiye ibikorwa by’abarimu b’Indashyikirwa byatanzwe ku nzego zose zahembwe kuri iyi nshuro.

















