Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ingimbi n’abangavu barenga ibihumbi 900 ni bo bazahabwa urukingo rwa COVID 19

Wednesday 24 November 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko gahunda yo gukingira abaturage Covid 19 igiye gukomereza mu kiciro cy’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 17 basaba ibihumbi 900 mu gihugu hose bari mu mashuri.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu mu bigo bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021.

MINEDUC ivuga ko kuba iyi gahunda yatangirijwe ku bigo bitatu byatewe n’uko ari byo bigo byagaragaje umubare munini w’ababyeyi benshi bitabiriye gusinyira abana babo kurusha ahandi, bahitamo ko ari ho babanza aho kugira ngo abashinzwe gukingira bajye ahandi babure abo bakingira, gusa ngo n’ahandi birakomeza gukorwa kuko ababyeyi barimo kwitabira gusinyira abana.

Uretse kuba iyi gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ngo biteganyijwe ko izagera no mu bindi bice bigize igihugu kuko gahunda yo kuvugana n’ababyeyi yatangiye no mu tundi turere ku buryo mu minsi ya vuba na bo batangira gukingirwa kugira ngo bazajye kujya mu biruhuko abagomba gukingirwa bose bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko bateganya ko abanyeshuri bazajya mu biruhuko bahawe doze imwe y’urukingo.

Ati “Ubundi abana bose bagomba gukingirwa bageze mu bihumbi 930, ubwo ni mu gihugu cyose, byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ubundi no ku yandi mashuri twifuza ko abana bazajya mu biruhuko byibuze bamaze kubona urukingo rwa mbere, kuko murabona n’ibiruhuko bihura n’iminsi mikuru, bahura mu miryango bagakora iminsi mikuru, turifuza ko bagerayo barakingiwe, kugira ngo bitazongera kutubera imbogamizi mu mashuri ngo imibare izamuke twongere dufunge”.

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahanga hatangirijwe igikorwa cyo gukingira abana bafite imyaka munsi ya 18 kugeza kuri 12 ku rwego rw’akarere ka Kicukiro

Uretse abanyeshuri bo mu kigero cy’abangavu n’ingimbi batangiye gukingirwa (ni ukuvuga kuva ku myaka 12 kugeza kuri 18) ngo abandi bakora mu bijyanye n’uburezi abenshi bamaze gukingirwa ku buryo habaye hari abatarakingirwa baba ari abarimu baheruka guhabwa akazi nk’uko Minisitiri w’Uburezi abisobanura.

Ati “Twanashima ko twahawe inda ya bukuru, kubera ko bose ubundi bagombye kuba barakingiwe, uretse ko ubu ngubu nk’uko mubizi hari abarimu bashya binjiye mu kazi kandi murabizi ko mu gihugu, hirya no hino abaturage bari bataragerwaho n’urukingo, abo ni bo bashobora kuba harimo abinjiye mu kazi vuba batari barakingiwe, ariko ubundi twari twarahawe inkingo zihagije, kugira ngo abakozi bose bari mu rwego rw’uburezi bakingirwe, kubera ko twatinyaga ko twakongera gufunga igihe kingana nk’icyo twafunze mu mwaka wa 2020”.

Ibijyanye no gusinyira abanyeshuri bataba mu kigo ngo birimo gukorwa mu buryo ubuyobozi bw’amashuri burimo kuvugana n’ababyeyi ku buryo ababishoboye barimo gukoresha ikoranabuhanga mu gihe naho abatabishoboye bagakorana n’inzego z’ubuyobozi bwaho batuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru