Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imiryango y’Abanyamakuru yo mu Bufaransa yajyanye Israel mu Rukiko kubera kubangamira Itangazamakuru muri Gaza

Wednesday 3 December 2025
    Yasomwe na

Imiryango ibiri y’itangazamakuru mu Bufaransa yajyanye ubutegetsi bwa Israel mu rukiko i Paris, ibashinja kubuza abanyamakuru b’Abafaransa kwinjira no gutara amakuru mu gace ka Gaza, ibintu byafashwe nk’igihamya cyo guca intege ubwisanzure bw’itangazamakuru.


Ubutegetsi bwa Israel bwajyanwe mu rukiko i Paris kubera guhohotera abanyamakuru.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (SNJ) n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanyamakuru (IFJ) byemeje ko byatanze ikirego ku “kubangamira umwuga w’itangazamakuru”. Bivuga ko uburyo Israel ibuza abanyamakuru kwinjira mu gace ka Gaza na raporo zivuga ku gutoteza no gukorerwa urugomo kw’abanyamakuru b’Abafaransa biri muri ako karere, bishobora gufatwa nko kugirira nabi itangazamakuru ndetse ari n’ibyaha by’intambara.

Kubera ko abavuzweho ihohoterwa ari Abafaransa, ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT)bwemerewe gutangira iperereza.
Mu nyandiko y’impapuro 100 yashyikirijwe urukiko nk’uko France Info yabitangaje ibi bigo by’itangazamakuru bivuga ko ari bwo bwa mbere mu Bufaransa hatanzwe ikirego gishingiye ku cyaha cyo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru mu rwego mpuzamahanga.

Umwunganizi mu mategeko Louise El Yafi avuga ko Israel ikoreshamo uburyo butandukanye, rimwe na rimwe burimo n’urugomo, bugamije kubuza abanyamakuru ba bafaransa n’abo muri Afurika gukora akazi kabo mu Ntara za Palesitina.

Undi mwunganizi, Inès Davau, yongeraho ko haba muri Gaza cyangwa muri Cisjordanie abanyamakuru b’Abafaransa bari gushyirwa mu kaga, ibyo bikaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga y’abagiraneza ku buryo nabyo bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.

Hari n’umunyamakuru w’Umufaransa wahisemo kudatangaza amazina ye watanze ikirego avuga ko yakubiswe n’abaturage b’Abanya-Israel ubwo yari mu kazi mu gace gatuwe n’Abanya-Palestina.

Abanyamakuru barenga 210 bapfuye barapfuye, Reporters Without Borders (RSF) ivuga ko abanyamakuru n’abakozi b’itangazamakuru barenga 210 bamaze gupfira muri Gaza kuva Israel yatangira ibikorwa bya gisirikare nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Amashyirahamwe y’itangazamakuru akunze kunenga Israel kutemerera abanyamakuru bigenga kwinjira muri Gaza, uretse bake bemererwa kujya hamwe n’ingabo za Israel ariko mu buryo bwagenwe kandi bigenzurwa.

Izindi manza zijyanye n’intambara nuko iki kirego kije mu gihe mu Bufaransa hari izindi manza nyinshi zijyanye n’intambara yo muri Gaza, zirimo izireba ,Abasirikare b’Abafaransa bafite ubwenegihugu bw’Abisirayeli bakorera mu ngabo za IDF,Uruganda rwa gisirikare rw’Abafaransa Eurolinks,Abafaransa b’Abisirayeli bashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwimura abaturage .

Hari n’urundi rubanza ruri kwigwaho ku byaha by’intambara mu rupfu rw’abana babiri b’Abafaransa bapfiriye mu bitero by’ibisasu byagabwe muri Gaza mu Ukwakira 2023.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru