Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Imiryango itari iya Leta yita ku kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa yahagurukiye gukuraho inzitizi yose igituma abakobwa bakitinya mu kujya mu nzego z’umutekano zifasha mu kubungabunga amahoro ku Isi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukwakira 2023 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umukobwa, aho imiryango imwe mu yigize Impuzamiryango Profemme-Twese Hamwe yasuzumaga ibikubiye mu masezerano ya UN1325 u Rwanda rwasinye yo guteza imbere umugore (National Action Plan) NAP ya 3 (2023-2027).
Iyi miryango ivuga ko basuzumge NAP ya 1 n’iya 2 basanga hari ibitarakozwe, bityo bigiye kwibandwaho muri NAP 3 bikazakuraho imboganizi iyo ari yo yose yari isigaye mu zabangamiraga abagore n’abakobwa kwisanga mu nzego z’ubutekano no kuzigiramo ijambo.
Nyiramana Veredianne, uhagarariye umwe muri iyo miryango, Benimpuhwe, yagize ati: "Ubu turimo turishyira hamwe, turakora nka cival society ihuriye cyane cyane mu miryango ya Profemme-Twese Hamwe ariko ikora muri 1325, kuko ntabwo yose ikoramo. Ese ni iyihe migirire igiye gukorwa kugira ngo haahobore gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro, ese nihagera ko dukora raporo bizoroha, bizaturuka he, ni nde uzabibazwa.
Birumvikana ko MIGEPROF biri mu nshingano zayo ariko nka society sicile iki ni igikorwa cyashyizwemo imbaraga cyane n’imiryangi ya sosiyete civile."
Akomeza avuga ko NAP ya 3 yongerewemo ibintu bibiri by’ingenzi.
Ati: "Cyane cyane ikintu kijyanye na Climete Change, (guhangana n’ihindagurika ry’ikirere), byaragaragaye iyo habaye Ibiza ese abantu babyitwaramo gute, ese abagore bafite ubumenyi. Ibi bya cyber security, (umutekano mu ikoranabuhanga), uko umugore bagenda hariya bakamwandagaza, muri NAP ya 2 ntibyari birimo; twasabye ko nubu icyo kintu bagishyiramo umwete ariko nejobundi mwabonye ko hari ikigo cyafunguwe mu Rwanda, icyo rero ayo ni ayandi mahirwe dufite bigaragaza ko twebwe muri iki gihe kuri NAP 3 u Rwanda tuzayikora ku buryo tuzaba aba mbere."
Rwemarika Felicite, Umuyobozi washinzwe Umuryango witwa AKWOS, uteza imbere abagore binyuze muri siporo, yavuze ko kugira ngo bamenye ikibazo cy’abatazi uburenganzira bwabo uko gihagaze babanje gukora ubushakaa
shatsi mu turere turindwi mu gihugu bahakura icyo gukora.
Akomeza agira ati: "Nibwo twavuze tuti reka dushake amakuru hirya no hino mu turere turindwi duhagarariye intara z’igihugu, kugira ngo turebe ngo ese amakuru barayafite neza, twasanze ari bake bafite ayo makuru. Ubu nitumata gutanga amaraporo hakazaho NAP 3 turumva tuzasaba ko twagira uburenganzira bwo kubimanura hasi, tubibigisha tubibasobanurira kugira ngo babimenye neza."
Umushakashatsi wifashishijwe n’iyi miryango kugira ngo abereke itandukaniro rya NAP 1, 2 n’iyi ya 3, yaberetse ko iheruka ya NAP 2 (2018-2022) itashyizwe neza mu bikorwa neza kubera icyorezo cya COVID-19 aho uruhare rwa sosiyete sivile rwabaye ruke, bigaharirwa leta gusa bityo bimwe ntibikorwe.
Hitayezu Innocent, yakomeje avuga ko muri iyi myaka hazibandwa gukurahi imbogamizi ku mugore, kubungabunga amahoro n’umutekano cyane cyane mu nzego za polisi n’igisirikare byifashishwa mu butumwa bw’amahoro ku Isi.
Ati: Mu mpamvu nyamukuru harimo mbere na mbere umuco wigishije umukobwa ko iyo mirimo ari iy’igitsina gabo bigatuma habaho kwitinya ku mukobwa. Ariko hari n’izindi mbogamizi zabuzaga umukobwa, niba yaratwise mbere yuko ujya mu giporisi cyangwa mu gisirikare cyangwa se niba barakubaze ubyara, kubera ko abajya mu gisirikare babanza gukora imyitozo y’ingufu ariko ubungubu bafashwe politiki yuko izo mbogamizi zizavaho ahubwo bakajya bareba ubushake cyangwa se n’izindi serivisi abo bantu bakoramo. Noneho ku bafite ubumuga byashoboraga gutuma batajya muri izo nzego ariko basanze ko izo mbogamizi zikwiye kuvaho kuko igisirikare cyangwa igipolisi kuba ufite ubumuga bw’ingingo si ukurasa gusa."
Yakomeje agira ati: "Ntabwo twabyita ibibazo ubwabyo ahubwo ni aho usanga byarakozwe ariko ntibyuzuzwe, cyane cyane niba tuvuze ngo Isange One Stop Center ihuza ibikorwa bitandukanye birimo gukumira ihohoterwa ariko nanone igatanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa ndetse hakazamo n’iby’amategeko n’ubujyanama urumva ko hari byinshi tuba tuyitegerejeho kandi yo yonyine ntabwo yabikora hatabanje gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku ihohoterwa ryabaye, hatabaye ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukangurira abaturage kubimenya ndetse n’inzego zo kwa muganga."
Mu gusuzuma ibizakorwa muri NAP 3 hasuzumwe mu nkingi zirimo kureba uruhare umugore agira mu nzego zifata imyanzuro, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutanga ubufasha bahuye n’ihohoyerwa ndetse no kwita ku bahuye n’ibiza, hakaza kureba uruhare umugore wo mu Rwanda agira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro cyangwa kohereza abantu mu nzego zo hanze nko muri Ambasade z’u Rwanda.
Mu myanzuro uyu mushakashatsi yatanze harimo ko u Rwanda rugomba kwitegura ingaruka zaturuka mu gufungura imfungwa nyinshi ziri mu magereza (igororero) ziri gusoza ibihano zirimo n’abakoze Jenoside bashobora kuzasanga impinduka batari biteze ku bafasha babo.
Mu Rwanda kandi basanze uturere tubiri gusa ari two turi gushyiraho uburyo bwo kwita ku bahungabanyijwe n’ibiza bakavanwa mu byabo, aho bashyizwe hakaba hari uburyo bwateganyijwe bwo kwita ku bagore mu byihariye bakenera mu bihe nk’ibyo.
Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kwita ku mugore mu kwimakaza amahoro n’umutekano rukaza ku mwanya wa 6 ku Isi mu bihugu bya UN, rukaba rwizera ko nyuma ya NAP 3 ruzaza ku mwanya wa mbere hose.























