Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Imisigiti y’i Kigali yabujijwe gutora Adhana kubera urusaku

Tuesday 15 March 2022
    Yasomwe na

Polisi y’u Rwanda yabujije imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali kongera guhamagara abayoboke bayo ku isaha yo gusali, icyo bita "Gutora Adhana", ku mpamvu yise ko icyo gikorwa giteza urusaku bikabangamira abaturage.

Ni ibisobanuro yatanze nyuma yuko kuri uyu wa mbere Polisi isubije abibazaga impamvu imisigiri yo muri Kigali yabujijwe Gutora Adhana, igikorwa bamenyereye kwifashushamo indangururamajwi hejuru y’imisigiri.

Polisi y’u Rwanda yasibije ko yabikoze ishingiye ku itegeko, riteganya ko igihe hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage bihagarikwa.

Bamwe mu bayisilamu ntibabyumviseho kimwe na Polisi, Sheikh Ahmed Munyezamu atabaza Perezida Kagame ngo arenganure abayisilamu ku cyo yise kuvutswa ubwisanzure bagenerwa n’iitegeko nshinga.

Yagize ati "Ingingo ya 37 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda igena ubwisanzure mu myemerere
@PaulKagame, Nyakubahwa Perezida wa Republika, tabara abayislam kuko bari kuvutswa ubwisanzure bagenerwa n’itegeko nshinga, mukuri Adhana (guhamagara) ni kimwe mu bigize imyemerere y’Abayislamu."

Ingingo Polisi yahereyeho ifunga Gutora Adhana mu Mujyi wa Kigali
Ingingo Sheikh Munyezamu yashingiyeho atabaza Perezida Kagame ko Abayisiamu bari kubuzwa ubwisanzure mu myemerere
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru