Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Imodoka za Perezida Buhari zagabweho igitero

Wednesday 6 July 2022
    Yasomwe na

Urukurikirane rw’imodoka rw’itsinda rya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari zagabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro. Ibyo byabaye igihe bari bagiye mu ruzinduka ku ivuko rya Perezida w’iki gihugu mu gutegura umunsi mukuru Eid-ul-Adha.

Abakomeretse ni abantu babiri bagize itsinda ry’abashinzwe umutekano we n’abashinzwe gutangaza amakuru ni bo bakomeretse, nkuko bikubiye mu itangazo rya Garba Shehu, umuvugizi wa Perezida Buhari.

Urwo rukurikirane rw’imodoka ni urw’izari zagiye imbere y’uruzinduko rwa Perezida Buhari mu mujyi avukamo wa Daura rwo mu mpera y’iki cyumweru, rwo kwizihiza umunsi mukuru wa kisilamu wa Eid-ul-Adha.

Ni bwo rero abo bagabo bitwaje imbunda barasaga ku bari muri izo modoka.

Ariko ibiro bya Perezida byavuze ko igisirikare cyasubije inyuma abagabye icyo gitero.

Leta ya Katsina ni imwe muri za leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria zibasiwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’abajura, nkuko abategetsi babivuga.

Kuva mu mwaka wa 2015, abantu benshi bamaze kwicwa naho ababarirwa mu bihumbi barashimutwa muri ako karere nk’uko BBC ibitangaza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru