Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Imurikagurisha EXPO 2021 ryashyizwe mu Kuboza 2021, ryongerewe iminsi

Thursday 21 October 2021
    Yasomwe na

Urugaga rw’Abikorera Mu rwanda PSF, rwatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2021 hazaba Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Abikorera, rizwi nka EXPO risanzwe ribera i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Mu itangazo PSF yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, yamenyesheje ko riteganyijwe kuba kuva tariki ya 9 kugeza 30 Ukuboza 2021.

Ikigaragara ni uko iri murikagurisha ryongerewe iminsi rizaba kuko iriheruka mu 2020 ryabaye iminsi 20, mu gihe iri rizamara iminsi 28.

Biteganyijwe kandi ko rizitabirwa n’abamurika ibikorwa na serivisi bagera kuri 400 bavuye mu buhugu bigera kuri 20 byo ku isi, kandi kwiyandkisha bigikomeje.

Muri iri murikagurisha, PSF yavuze ko ritazaha umwanya abikorera wo gucuruza gusa ahubwo harimo n’amahirwe menshi yo kugaragariza abavuye imihanda yose ibishya bamaze igihe bakora batabashije kubagezaho bose kubera imbogamizi z’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyugarije isi.

PSF yavuze ko kugeza ubu ibihugu bimwe byamaze kwemeza ko bizitabira iri murikagurisha mpuzamahanga; ibyo ni Malaysia, Singapore, Pakistan, India, Syria, Misiri,Benin, Ivory Coast, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

Nkuko n’ahandi hose ingamba zo kwirinda gukwirakwiza covid19 zicyubahirizwa, no muri iri murikagurisha zizubahirizwa.

Imurikagurisha riheruka naryo ryabaye mu Kuboza 2020 hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru