Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imwe mu Ntego za NST1 ishobora kutagerwaho

Wednesday 14 February 2024
    Yasomwe na

Mu gihe imvugo n’intero mu bayobozi mu nzego za leta no muri sosiyete ishinzwe ingufu bavugaga rumwe kuri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda 100% mu 2024, Umukuru wa Guverinoma Dr Edouard Ngirente yeruye ko babona iyo ntego idashoboka mu gisigaye.

Manifesto ya Perezida wa Repubulika ya manda y’imyaka 7, kuva 2017-2024 ivuga ko mu mwaka wa 2024 ingo z’Abanyarwanda zose zizaba zifite amashanyarazi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa guverinoma yakoze mu kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, yatangaje ko ingo zifite amashanyarazi mu gihugu hose zigeze kuri 74%.

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya 2012 igaragaza ko icyo gihe hari ingo 2.424.898, mu gihe ibyavuye mu rya 2022 byerekana ko izi ngo ziyongereye zikagera kuri 3.312.743.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda izwi nka Rwanda Vital Statistics Report ya 2022 igaragaza ko ingo nshya zashinzwe mu mwaka ushize ari 35,529 mu gihe mu 2021 yari 33,809, bigaragaza izamuka rya 4,9%.

Aha niho Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yahereye avuga ko iyo ntego mu zindi za NST1 itagerwaho uko byifujwe ukurikije uko ingo nazo ziyongera.

Yagize ati: "Ati “Twashyizeho gahunda y’uko twifuzaga ko urugo rwose rwagira amashanyarazi, iyo ni gahunda yo muri NST1, ubu rero tugeze ku ngo 74%. Aha rero ikibazo abantu bakunda kuvuga, baravuga bati iyo ntego ko itagezweho?”

“Ingo ziriyongera, uko rero dukoresha imbaraga zo kongera abafite amashanyarazi, n’abanyarwanda bagenda bubaka ingo zirenzeho. 100% ishobora kudahura kuko ingo twari dufite dushyiraho NST1 na zo zariyongereye.”

Yahamije ko ubu igisigaye ari ugukora ku buryo abafite amashanyarazi bayabyaza umusaruro urenze kuyacana mu ngo gusa.

Ati “Ni ukureba uburyo abayafite bayakoresha mu bikorwa bibaha iterambere atari ugucana gusa, nubwo gucana biba bikenewe, ariko twe twifuza ko amashanyarazi uyacana akakuboneshereza hanyuma ukanayabyaza umusaruro waba uri gukora ibijyanye no gusudira cyangwa ibindi bijyana na byo.”

Imibare igaragaza ko mu 2017 hashyirwaho NST1, ingo zifite amashanyarazi zari ku ijanisha rya 34,4%.

Raporo ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, y’ibikorwa by’ingengo y’imari ya 2022/2023 igaragaza ko uwo mwaka warangiye muri Kamena 2023, wasize ingo zingana 259.068 zihawe amashanyarazi, bituma iziyafite mu Rwanda hose zigera kuri 2.538.449.

Ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo gutunganya amashanyarazi angana na megawati 353 avuye kuri megawati 276 yatunganywaga mu mwaka ushize.

Mu ngengo y’imari ya 2023/2024, iyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose yateganyijwe ingana na miliyari 193 Frw, aho hakubiyemo umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu ufite agaciro ka miliyari 74,3 frw, u Rwanda ruzafatanyamo na Banki y’Isi.

Harimo kandi umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi ufite agaciro ka miliyari 25,1 Frw uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, akiyongeraho miliyari 18,5 Frw yo muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage bose (EARP).

Hazakomeza kandi umushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II rwitezweho gutanga megawati 43,5 ukazashyirwamo miliyari 10,1 Frw muri uyu mwaka.

Ni ibintu bamwe bashyiraga mu mibare no mu bikorwa bakabona ko byasaba izindi mbaraga zirenze umuvuduko bikorwaho kugoira ngo abanyarwanda bose bagerweho n’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukomoka ku zindi ngufu, bose 100%.

Ibi kandi bishobora no kuzajyana n’intego yo kugeza amazi ’meza’ nayo 100% ku banyarwanda, ugereranyije naho imibare y’abamaze kuhagezwaho igeze, hakiyongeraho n’imiyoboro imaze gupfa ku yashyizweho, iyashaje ndetse n’ikiguzi bigisaba leta ngo ibikorwa remezo byayo bigere hose hifujwe.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru