Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inama y’Abaminisitiri yashyize Isheja Sandrine muri RBA yirukana Zephania Niyonkuru muri MINISPORTS

Friday 23 August 2024
    Yasomwe na

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yagize Isheja Sandrine Butera Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru RBA, yirukana ku mirimo Zephanie Niyonkuru ku mwanya w’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Uyu Isheja Sandrine yari asanzwe ari Umunyamakuru wa radio Kiss FM mu Rwanda, akaba yakoraga n’umwuga wo gususurutsa imbaga no kuyobora ibirori (MC) bitandukanye.

Kuri Bwana Zephanie Niyonkuru, si ubwa mbere yirukanywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko tariki ya 06 Ukwakira 2022 nabwo byagenze uko.

Icyo gihe itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ryavugaga ko Perezida Kagame yahagaritse Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, ku mpamvu z’amakosa y’imiyoborere yamuranze mu bihe bitandukanye.

Nyuma yaje guhabwa kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo bamwe babyibazaho niba icyo yirukanywe kitamurimo.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye.

Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

Iyi nama y’Abaminisitiri iteranye bwa mbere nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya izayobora muri Manda y’imyaka 5 iri imbere ya Perezida Paul Kagame.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru