Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Indangamuntu igiye kwifashishwa mu kwerekana ko wikingije COVID-19

Wednesday 22 December 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo guhuza indanganuntu na kode (code) zo kwikingiza Covid-19, kugira ngo byorohereze abasabwa iyo kode (ikarita) bakayibura.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho ry’ikigo cy’ubuzima RBC, akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Niyingabira Mahoro Julien, asobanura icyo MINISANTE igiye gufasha ku bantu bitaboroheye kubona ubutumwa (message) bohererejwe kuri telefone ubwo bikingizaga Covid-19.

Ni nyuma yuko Guverinoma ishyizeho amabwiriza ko ibintu byinshi bigiye kujya bisaba kubijyamo ari uko wikingije COVID-19 nko gutega imodoka rusange,kujya mu kabari, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi harimo n’inama.

Yagize ati "Turimo gusimbuza code (yo kwikingiza) na nimero y’Indangamuntu, bizahuzwa aho kugira ngo umuntu yerekane iriya code iri ku ikarita, turateganya ko muri iki Cyumweru byazaba byatangiye gukoreshwa".

Umuvugizi yakomeje avuga ko hagati aho abantu bataye code bashobora kujya kuri site y’ikingira iyo ari yo yose ibegereye, abafite mudasobwa bahakorera bakongera kubaha ya kode bikingirijeho.

By’umwihariko ikigo nderabuzima cyose mu Rwanda kiba ari site yo gukingiriraho Covid-19.

Ubundi buryo umuntu yabona code ye y’ikingira, ngo ni uguhamagara kuri telefone 114 bakamufasha, n’ubwo ngo muri iyi minsi iyo nimero ihuze cyane kubera abantu benshi bayihamagara, ariko ngo MINISANTE irimo kongera abakozi.

Kugeza ubu nta muntu ubasha kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu kabari, muri resitora, mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira), aterekanye kode yahawe nyuma yo kwikingiza Covid-19.

MINISANTE ivuga ko ku bigo nderabuzima byose mu Gihugu bigera kuri 510 hari inkingo za Covid-19 zihagije zitegereje abagomba kuzihabwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Niyingabira yakomeje avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari wo mubare w’inyamaswa uvugwa muri Bibiliya, ahubwo ko rurinda abantu kuremba kubera icyo cyorezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru