Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Indege yari ihagurukanye abimukira mu Rwanda irahagaritswe

Tuesday 14 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Habura iminota mike ngo abimukira n’impunzi ba Mbere bahaguruke mu Bwongereza berekeza i Kigali mu Rwanda, indege yari igiye kubajyana irahagaritswe, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu (ECtHR).

Uyu ni umugambi w’Ubwongereza n’u Rwanda wanenzwe n’abatari bake kugeza ku Muryango w’Abibumbye ubwawo, nubu ukibinenga, ko bihabanye n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane nk’impunzi n’abimukira bari bazi aho bashaka kujya gushakirayo amaramuko bagahatirizwa gusubira mu gice cy’ibihugu bikennye nk’ibyo baba bahunga.

Kugeza ubu u Rwanda rwari rugitsimbaraye ku gushyira mu bikorwa iyo gahunda, rwaraniteguye, ndetse uyu munsi ababugizi ba Guverinoma bavuze ko nta gisibya kuwakitambika iyo gahunda kuko ibihugu byombi byayemeranyijeho.

BBC yanditse ko ari abantu 7 bari bagiye guhaguruka mu ndege yigenga ya Boeing 767 ku kibuga cya MoD Boscombe Down, hafi na Salisbury.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na polisi mu Bwongereza Priti Patel, byamubabaje agira ati, “Birababaje, ariko ntibirangiriye aho kandi imyiteguro y’indi ndege iratangiye”.

Abagenzi bose bahise basohorwa mu ndege igitaraganya mu gihe yari guhaguruka saa 22h30′.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru