Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Indonesia: Bigaragambije bamagana itegeko ribuza gusambana utarashyingirwa

Wednesday 25 September 2019
    Yasomwe na

Muri iyi myigaragambyo abigaragambyaga Polisi yabasutsemo ibyuka biryana mu maso inabatera amazi afite ingufu ubwo bariho bigaragambya imbere y’inteko ishinga amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa.

Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.

Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu.

Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.

Muri uyu mushinga harimo iki?

Ni umushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko;
 Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.
 Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.
 Gutuka perezida, visi perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha
 Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu.

Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko ejo kuwa kabiri.
Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora kuwa gatanu, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa.

Kuki abantu bari kuryamagana?

Nubwo riri gutinzwa, abaturage benshi ba Indonesia bibaza ko inteko izageraho ikaryemeza.

Ejo kuwa kabiri ibihumbi by’abigaragambya, abenshi ni abanyeshuri, bagiye mu mihanda mu mijyi inyuranye muri Indonesia.
Guhangana gukomeye na polisi kwabaye mu mujyi wa Jakarta aho abigaragambya bashakaga kwibonanira na perezida w’inteko

Bateye amabuye polisi yababuzaga kwegera inteko nayo ibahata ibyuka biryana mu maso n’imivumba y’amazi.

Baramanaga ko leta yivanga mu buzima bwite bw’abaturage.
Umugore umwe yari afite icyapa cyanditseho ngo "Hagati y’amaguru hanjye si aha guverinoma".

Inkuru dukesha BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru