Yanditswe na Mutungirehe Samuel
cy’iminsi 30 y’agateganyo Ishimwe Diedonne, uzwi nka Prince Kid, yakatiwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo akomeze gukurikiranwa ku byaha ashinjwa.
Uyu musore w’imyaka 34 ni umuyobozi w’Ikigo gitegura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda kuva mu myaka 8 ishize, yarenzwe na Miss Muheto Divine Nshuti ibyaha bitatu birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabiitsina, ari na kimwe mu bitumye umucamanza amugumisha mu gihome kuko asanga amajwi, inyandiko n’ubutumwa bagiranye bishobora kubamo icyaha.
Indi ngingo umucamanza yahereyeho yemeza icyo urukiko rw’ibanze rwamukatiye, ni uko nubwo yatanze ingwate yimukanwa n’itumukanwa, ariko mu bushishozi bwe yasanze aramutse arekuye Ishimwe Diedonne ashobora kugera hanze akaba yabangamira umutekano w’abatangabuhamya, cyane ko hari Miss Iradukunda Elsa urimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano nubwo yarekuwe ariko akigikurikiranwaho.
Umucamanza yanzuye ko Ishimwe Diedonne akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hazakomeza gushakishwa ibimenyetso ku rubanza rwe bitagize icyo bihungabanyije ku migendekere y’urubanza.















