Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Intego nyamukuru ya Baho Neza ni ukwegereza ubuvuzi abaturage, guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwitegura kugira umuryango.

Saturday 29 June 2019
    Yasomwe na

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho ubukangurambaga bwiswe ‘Baho Neza’, buzamara imyaka itatu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n’ubwiyongere bw’abaturage.

Intego nyamukuru ya Baho Neza ni ukwegereza ubuvuzi abaturage, guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwitegura kugira umuryango.

Muri ubu bukangurambaga kandi Abanyarwanda bashishikarizwa kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bakanazegerezwa, bagashishikarizwa kurwanya inda ziterwa abangavu, imirire mibi, kwibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu burere bw’abana babo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ubu bukangurambaga bumaze butangiye, nibura abaturage 640 bamaze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro babikoreye ahaba habereye ubu bukanguramba.

Yakomeje agira ati “Muri aba bose abagera kuri kimwe cya kabiri bahisemo uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro, ni ukuvuga abifungisha imyaka itanu.”

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yari yitabiriye ubu bukangurambaga bwaberaga mu Murenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kugeza ubu imibare bafite abamaze kuboneza urubyaro ari 31.6% by’abaturage ibihumbi 340 batuye muri aka karere.

Rutaburingoga yavuze kandi ko bizeye ko binyuze muri ubu bukangurambaga ndetse na gahunda yo kwegereza abaturage amavuriro bizafasha mu gutuma abaturage benshi bazitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abaturage by’umwihariko abamaze kwitabira izi serivisi zo kuboneza urubyaro ko byabafashije gutegura neza ahazaza habo kuko basigaye babasha gukora igenamigambi mu ngo zabo.

Mukashyaka Marie Grace, utuye mu Murenge wa Mugombwa, afite abana batandatu, umukuru afite imyaka 12 mu gihe umuto afite imezi umunani.

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere yo kuboneza urubyaro hari ubwo yagiraga umwana w’amezi atatu agahita atwara inda, ibintu byamugoraga kubona iby’ibanze nkenerwa by’umuryango we.

Yagize ati “Njyewe nashyizemo agapira k’imyaka itanu kuko nabonaga bingora kubona amafaranga yo kurihira mituweli abana bose, rimwe na rimwe n’ibyo kurya byaraburaga ariko ubu ntabwo ngihura n’ibyo bibazo.”

Minisitiri Gashumba kandi ari kumwe n’Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, abahagarariye Imbuto Foundation, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango SFH Rwanda, Abayobozi b’ingabo na Polisi muri iyi Ntara, bafunguye ku mugaragaro amavuriro y’Ibanze [Health Post] yubatse mu Tugari tune muri aka Karere ka Gisagara.

Abayobozi batandukanye basomanurirwa amavuriro yuzuye serevisi azatanga

Amavuriro y’Ibanze yafunguwe ni ayo mu Mirenge ya Ndora, Gishubi, Muganza na Mugombwa. Mu karere kose habarurwa amavuriro nk’aya 31, ni ukuvuga ko muri buri Kagari hari Ivuriro ry’Ibanze.

Rimwe mw’imuriro ryatashwe

Minisitiri Gashumba yasabye abaturage gukoresha neza Amavuriro y’Ibanze yabegerejwe, bitabira gukoresha serivisi zo kwisuzumisha indwara no kwivuza badategereje kuremba no kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro zihatangirwa.

Minisitiri Dr Gashumba aganiriza abaturage

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru