Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Inteko ishinga amategeko ya Iran yemeje gufunga umuhora wa Hormouz

Monday 23 June 2025
    Yasomwe na

Inteko ishinga amategeko ya Iran yatoye umushinga wemerera leta ya Iran gufunga umuhora wa Hormouz, usanzwe unyuzwamo ibikomoka kuri Peteroli byinshi biva mu burasirazuba bwo hagati byerekezwa hirya no hino kw’isi.

Ibi inteko ya Iran yaraye ibitoye mu rwego rwo kwihimura ku bitero biherutse kugabwa na USA mu bice bitatu bikomeye byo muri Iran bisanzwe bitunganyirizwamo ubutare bwa Nucleaire.

Impuguke mu bukungu zivuga ko gufunga uyu muhora wa Hormouz bishobora gutuma habaho itumbagira ridasanzwe ry’ibikomoka kuri Petroli kuko ibihugu nka Iraq,Kuwait, Qatar na Emirati z’Abarabu bizabagora kuyinyuza ahandi.


Amato atwaye ibicuruzwa biva mu burasirazuba bwo hagati anyura mu kigobe cy’abaperisi.

Umushinga wo gufunga uwo muhora wamaze kwemezwa n’inteko ishinga Amategeko; kurubu ukaba wohererejwe akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Iran ngo kawufateho umwanzuro.

Na none gufunga uyu muhora bishobora guhindura Iran umwanzi ukomeye w’ibihugu byo mu karere mu bigendanye na Politiki, ariko bikanagira inyungu ihambaye kuri Iran kuko byazamura ubucuruzi bwayo n’ubushinwa.

Umuhora wa Hormouz niwo nzira yonyine isohoka mu kigobe cy’abaperisi, ukaba unyuzwamo ibikomoka kuri Peteroli bingana na 20% by’icuruzwa kw’isi hose bikaba byagira ingaruka mu gihe Iran yaba iwufunze.

Ku rundi ruhande ibihugu nka Qatar bishobora kubihomberamo ugendeye ku kuba ari igihugu cya mbere gicuruza Gaz yahinduwe Amazi (LNG) ingana na 20% y’icuruzwa kw’isi hose, bikaba byanatera icyuho gihambaye mu bigendanye n’ingufu mu burengerazuba bw’isi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru