Ntawashidikanya ko Abanyarwanda bose aho bari haba mu rwababyaye no ku isi hose baraye bamwenyura ku ntsinzi bongeye guhabwa n’Amavubi araye atsinze Togo 3-2 akazamura u Rwanda muri 1/4 mu marushanwa ya CHAN 2021 ari kubera muri Cameroun.
Ubutumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye burerekana Abanyarwanda bari mu migi itandukanye, haba i Kigali, Rubavu n’ahandi, bari kuva mu ngo bakirara mu mihanda babyina intsinzi Amavubi ahesheje u Rwanda nyamara ku rundi ruhande usibye na gahunda ya Guma mu Rugo iri mu Mujyi wa Kigali na Guma mu Ntara, kuri uyu wa kabiri nibwo Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko bwa mbere mu Rwanda habonetse umubare munini w’abanduye covid-19 bagera kuri 574 hapfa n’abandi bane.
Mu mujyi wa Kigali i Nyamiramo ho abaturage bigabije imihanda babyina intsinzi y’Amavubi yakuye ku gitego cya gatatu cyatsinzwe na Sugira Ernest ari nacyo cyongeye kuzamura imbamutimz Abanyarwanda bari baraniganwe mu myaka 16 ishize batunga mu rya wa muhanzikazi Mariya Yohani ngo ’Intsinzi Bana b’u Rwanda, Intsinzi’.
Ikinyamakuru MamaUrwagasabo cyagerageje guhamagara mu rwego rw’umutekano Police ngo badutangarize ikigiye gukorwa ngo hatagira abantu bakurizamo kwanduzanya coronavirusi mu munyenga wo kwishimira iyo ntsinzi gusa ntibabonetse, ntibaranasubiza ubutumwa bugufi ku murongo wa telephone twabandikiyeho.
Umuvugizi wa Police y ’u Rwanda CP Kabera John Bosco akunze kwibutsa abantu ko mu kwirinda nta gutezuka kubamo, ko coronavirusi nta birori igira, nta n’imbabazi igira kandi igenda mu bantu bityo buri wese akwiye kwirinda.















